Gicumbi: Abagabo Batanu Bavugwaho Kuniga Abaturage Bafashwe

Polisi ikorera muri Gicumbi mu Murenge wa Cyumba k’ubufatanye n’izindi nzego yafashe abagabo batanu bakekwaho guhungabanya umutekano by’ubujura, ubwambuzi n’urugomo bikorerwa mu gasanteri ka Gatuna.

Hari abaturage batanze amakuru ko hari abantu birirwa mu isanteri ya Gatuna iri mu Kagari ka Rwankonjo bwakwira bakajya gutega abantu bakabaniga bakabambura utwo biriwe babirira icyokere.

Aho kujya ku murimo ngo birirwa banywa inzoga bwakwira bakabategera mu nzira bagamije kubambura ibyabo.

IP Ignace Ngirabakunzi uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze icyo urwego akorera rusaba abantu.

Ati: “Umuturarwanda agomba umutekano usesuye kandi uzawuhungabanya uwo ariwe wese n’icyo aricyo cyose gishobora kuwuhangabanya tuzakirwanya. Niyo mpamvu y’ibi bikorwa bihoraho bigamije gufata abahungabanya umutekano twese dukeneye”.

Yaburiye abakora ubwicamategeko ko bazafatwa mu gihe icyo ari cyo cyose.

Ashima abaturage ko batanga amakuru kugira ngo abakora ibyaha bafatwe.

Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Cyumba, aho bashyikirizwa Urwego rw’u bugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.

Bafite hagati y’imyaka 21 n’imyaka 40 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version