Abashoramari bo muri Israel bakorera mu Rwanda baganiriye n’ubuyobozi bwa RDB uko barushaho kurushoramo.
Hari mu kiganiro bagiranye ngo barebe ahandi abo banyemari bashora harimo mu ikoranabuhanga mu itumanaho, ubukerarugendo, ubuhinzi no mu ngufu zisubira.
Uruhande rwa RDB muri ibyo biganiro rwari ruyobowe n’Umuyobozi wayo witwa Jean Guy Africa n’aho itsinda rya ba rwiyemezamirimo bo muri Israel bari bayobowe na Itzhar Fisher, Umunya Israel uyobora Inama y’ubutegetsi ya RDB.
Hari kandi na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda witwa Einat Weiss.
Abaturage ba Israel baba mu Rwanda bashoye mu burezi nko mu kigo kiba i Rwamagana kitwa Shalom Agahozo.
Bafite ishoramari mu buhinzi bwa kijyambere bukorerwa mu Burasirazuba muri Nyagatare n’ahandi.
Bafitanye ubufatanye n’u Rwanda mu gukora intwaro mu ruganda ruba i Masoro nk’uko biherutse gutangarizwa mu nama yabereye mu Rwanda yiganiriwemo iby’umutekano muri Afurika.
Uwahoze ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam yigeze kubwira Taarifa Rwanda ko igihugu cye gifite gahunda yo kuzafasha abahanga b’Abanyarwanda kujya mu isanzure.
Birashoboka ko uwo mugambi ugifitwe n’uwamusimbuye ari we Madamu Einat Weiss.
Nawe yigeze kubwira iki kinyamakuru ko umubano hagati ya Kigali na Yeruzalemu urenze usanzwe hagati y’ibihugu ahubwo ari uwa kivandimwe.