Abasigajwe Inyuma N’Amateka B’i Gasabo Bataka Ko Babuze Ibumba

Mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo hari abasigajwe inyuma n’amateka bataka ko babayeho nabi kubera ko babuze ibumba ngo babumbe bagurishe babone uko babaho banishyurire n’abana babo. Hiyongeraho ko batagira n’ibyangombwa by’inzu batujwemo mu Mudugudu w’Agahinga. Ubuyobozi bw’Akarere ntacyo bushaka kubivugaho…

Ubukene bafite bafite bavuga ko bwatumye abana babo bata ishuri, abakiririmo nabo ngo biga nabi.

Bavuga ko na n’ingaruka za COVID-19 zabasonze.

Hari umwe muri bo wabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko  mbere y’uko batuzwa muri Agahinga bari batuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

- Advertisement -

Yitwa Nyirambarushimana Sifa.

Avuga ko  icyorezo cya COVID-19 cyatumye  babura amasoko y’ibibumbano bakoraga kandi ngo no kubumba ibindi biragoye muri iki gihe kubera ko n’ibumba ryabuze.

Yongeraho ko n’aho batujwe nta burenganzira bafite kuri izo nzu kubera ko nta byangombwa bazifiteho kandi bazimazemo imyaka 11.

Ibi bituma ntawakwaka inguzanyo ngo ayihabwe.

Kugira ngo babone ifunguro bisaba kuba bakoze muri VUP bakabona agafaranga kandi iyo mirimo nayo isaba ko uyikora aba yariye.

Sifa ati: “Ikibazo dufite abasigajwe inyuma n’amateka ni uko abana bacu batiga. Imibereho yacu twayikuraga mu kubumba, none ntitubona ibumba, ni ukwicara tugategereza igihe VUP iziye.”

Bashimira Leta ko yabatuje mu Mudugudu ariko ngo uubukene bwatumye batabona amafaranga bishyurira abana babo bamwe bava mu ishuri abandi biga nabi.

Ikibazo cyo ku ishuri ni uko iyo abana bari yo barya, bamara kurya bagasubira mu masomo, ariko kuko bamwe nta mafaranga baba baratanze, iyo umwana arangije kwiga isomo rimwe aritahira.

Ugize  icyo asanga mu rugo cyo kurya arakihasanga, utakibona akiyicarira agatuza.

Uyu mugabo avuga ko afite ‘umuryango w’abantu icyenda’ ariko bamwe bahisemo kujya mu Mujyi wa Kigali kwishakishiriza kubera imibereho mibi.

 Ubuyobozi bwa Gasabo bwaruciye burarumira…

Umuhati w’UMUSEKE ngo uvugishe ubuyobozi bw’ Akarere ka Gasabo ntacyo watanze kuko batabasubije mu buryo bwose bwashobokaga!

Uw’ibanze muri aka Karere wabajijwe ntiyasubiza ni Umuyobozi w’ako Pauline Umwari.

Hari undi muyobozi mu Karere ka Musanze wigeze kubazwa  n’abanyamakuru ikibazo cy’inzu z’abasigajwe inyuma n’amateka zubatswe zisondetse ntizimare kabiri, aho kugisubiza arahindukira arigendera!

Nyuma yaje kuvugira ku kindi gitangazamakuru ko ikibazo bamubajije nta gisubizo yari agifitiye ako kanya!

Ku kibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Jali, kuri Twitter, Umurenge wa Jali wabwiye UMUSEKE ko “Aba baturage bafashwa binyuze mu mishanga nka VUP, Classic na expended  PW (imirimo rusange y’igihe gito, Ndlr)Aba mbere  banahangiwe koperative  ikora ubukorikori.’’

Ishyirahamwe ry’Ababumbyi mu Rwanda (COPORWA) ryo rivuga ko rimenye icyo kibazo bityo ko rigiye kubikurikirana.

Bivugwa n’Umunyamabanga  nshingwabikorwa waryo witwa  Bavakure Vincent.

Yunzemo ko bagomba kuba bihanganye!

Ati “…Ndaza kubwira umuntu uduhagarariye muri biriya bice, ababwire babe bihanganye, ko atari bo bonyine kuko umuntu n’iyo utanamuhumuriza burya ariheba.”

Imibare igaragarazwa  na COPORWA ivuga ko abasigajwe inyuma n’amateka  bose mu gihugu  ari 36, 073. Muri aba, abari mu mashuri abanza  bangana na 3 015.

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2022, mu bana basaga 2 500 bo mu mashuri abanza bataye ishuri, hagaruwe abagera ku 1 900.

Ni mu gihe mu mashuri yisumbuye mu bagera kuri 800 bari barataye ishuri, 700 muri bo barigarutsemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version