Mu rukerera rwo kuwa Tariki 12, Nzeri, 2025, abagabo babiri bo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango bavugwaho ko bateye urugo rw’umuturanyi bashaka kumwiba ihene, abahungu be baratabara barwana nabo baza kwicamo umwe.
Igitangaje ni uko abo bagabo bari bakuze cyane kuko umwe afite imyaka 57 naho undi witwa Uwiragiye Fabien akaba yari afite imyaka 73 ari nawe wapfuye.
Bitwaje imihoro, icumu n’icyuma, abo basaza bateye urugo rwa Uwineza Providence w’imyaka 49 ruri mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango mu Kagari ka Tambwe mu Mudugudu wa Ruduha.
Bamaze kugera yo, bacukuye inzu bashaka kwiba ihene, abahungu bo muri urwo rugo babyutse baratabara batangira kurwana.
Umuhungu umwe w’imyaka 17 bamutemye akaboko, mukuru we w’imyaka 24, mu kumutabara, akubita umwe muri abo basaza inkoni ku gahanga arakomereka cyane.
Yamukubise inkoni mu nkovu y’igisebe gikomeye yigeze kugira mu gahanga, bikaba bikekwa ko ari byo byamukururiye urupfu.
Aho amaze kuyikubitirwa, abatabaye bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Tambwe, ageze yo avira mu mutwe bituma apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye Taarifa ko Polisi na RIB bakimara guhabwa amakuru, bahise bajyayo hafatwa aba basore uko ari babiri.
Icyakora yatubwiye ko uwo mwana w’imyaka 17 ari kuvuzwa kuko bamutemye akaboko, bakamubabaza cyane.
Mukuru we hamwe nk’uwari waje kwiba ntahagwe, barafashwe bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi, umurambo ujyanwa ku bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma.
CIP Hassan Kamanzi asaba abumva ko gukora ubwicamategeko ari byo bizabakiza, kubireka.
Kuri we, ibyo ntacyo bizabamarira.
Polisi isaba kandi abaturage kwirinda urugomo no kwihanira kuko bitemewe.