I Saoul mu Murwa mukuru wa Koreya y’Epfo habereye iserukiramuco ryitabiriwe n’ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda.
Ni mu iserukiramuco rihuza Koreya y’Epfo na Afurika ryitwa Seoul Africa Festival ribaye ku nshuro ya munani.
Abantu bari bahuruye baje kureba uko urunyiranyurane rw’imico y’Afurika rumeze, ari nako bareba uko abo muri Koreya y’Epfo nabo bahanze umuco wabo.
U Rwanda rwaserukiwe n’itorero Umucyo risanzwe riri mu yandi meza ahamiriza akanerekana ibindi bigize urusobe rw’umuco w’Abanyarwanda, rikaba ryaranaruhagarariye mu mwaka wa 2024.
Uko iri torero ryitwaye byashimishije benshi barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo witwa Nkubito Manzi Bakuramutsa wanashimye uko ibindi bihugu byamuritse iby’iwabo.
Ati: “Twe nk’u Rwanda twishimiye kongera kwitabira iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya munani rihuza Afurika na Koreya y’Epfo. Ryamurikiwemo urunyiranyurane rw’imico y’Afurika n’umuco wa Koreya y’Epfo rurimo imbyino, ubugeni n’ubukorikori n’uburyo mu gikoni bategura amafunguro.”
Manzi Bakuramutsa yashimye abateguye ririya serukiramuco, avuga ko ryageze ku ntego zaryo.
Iserukiramuco Seoul Africa Festival riri mu yandi akomeye ibihugu bya Afurika bimurikiramo urusobe rw’ibiranga imico yabyo, bigahuza abaturage bakamenyana, umubano wabo ukarushaho kwaguka.
U Rwanda rwo ruvuga ko ruzakomeza gukorana n’amahanga binyuze mu mikoranire yaza Ambasade hagamijwe inyungu zisangiwe kandi zirangwa n’ubwubahane bw’ibihugu rukorana nabyo.