U Buyapani Burategura Intwaro Zo Gukumira u Bushinwa

Hari raporo z’ubutasi zivuga ko Leta y’u Buyapani iri gutegura ibisasu 1000 byo gushyira mu mazi iki gihugu gisa n’igisangiye n’u Bushinwa ari mu kirwa kitwa Nansei. Ni ibisasu bifiite ubushobozi bwo kurasa mu Bushinwa no muri Koreya ya Ruguru.
Ikinyamakuru kitwa Yomiuri niryo cyazindutse kuri iki Cyumweru kibitangaza.

Iki kinyamakuru kivuga ko ziriya ntwaro zifite ubushobozi bwo kongererwa umuvuduko ukava ku bilometero 100 ukagera ku bilometero 1000.

Mu rwego rwo kumenya icyo Leta y’u Buyapani ibivugaho, ikinyamakuru Yomiuri cyagerageje kuvugana n’abo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ariko ntibagira icyo bagitangariza.

Nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi, u Buyapani bwahisemo kuba igihugu gifite intwaro n’abasirikare ariko kidashobora kugira ikindi kigabaho ibitero.

- Advertisement -

Mu myaka mike ishize, bwasanze hari ibigomba guhinduka muri iyi Politiki bituma butangira gutekereza uko bwategura ingabo zabwo n’intwaro k’uburyo bibaye ngombwa hari icyo bwakora ku banzi babwo.

Ntawamenya icyo u Bushinwa buri bukore nyuma y’iki cyemezo cy’u Buyapani ariko bishobora kuza kuburakaza kuko n’ubundi Abashinwa n’Abayapani ni abantu babana bacunganira hafi kubera amateka yabaranze.

Ikindi ni uko icyemezo cy’u Buyapani gishobora kuba cyafashwe bubanje kubiganiraho na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu rwego rwo guuhangana n’u Bushinwa bumaze iminsi bwararakajwe n’uko Amerika iri kwiyegereza cyane Taiwan kandi buyifata nk’Intara yabwo.

Urwangano Hagati Y’u Bushinwa Na Taiwan Rukomoka He?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version