Abasigajwe Inyuma N’Amateka B’i Nyamagabe Barashaka Kwiga Gusoma

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Rwufe mu Kagari ka Mujuga mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe basaba ubuyobozi kubaha aho kwigira gusoma no kwandika, ariko ubuyobozi bukavuga ko bahafite ahubwo batajyayo.

Aba baturage batujwe mu Mudugudu uri ku gasozi kabo bonyine.

Ibi ubwabyo ni ikibazo ariko ikiremereye kurusha ho, ni uko abenshi muri bo batazi gusoma no kwandika.

Umwe muri bo witwa Emmanuel avuga ko kuba batazi gusoma no kwandika bibadindiza.

- Advertisement -

We na bagenzi be bifuza ko bahabwa uburyo bwo kwiga gusoma no kwandika nk’abandi Banyarwanda bose.

Ati: “Natwe tuba dukwiye kumenya ubwenge kimwe n’abandi, tukamenya gusoma no kwandika k’uburyo umuntu yajya mu mujyi runaka bikamworohera gusoma icyapa atiriwe ayoboza.”

Umukobwa witwa Ayabantu Claudette avuga ko kuba atazi gusoma no kwandika bituma aho ageze hose ayoboza kuko adashobora gusoma ibyanditse ku cyapa kiri hafi ye.

Ku rundi ruhande, hari bamwe muri bo bemeza ko aho batuye hahoze isomero, ariko riza gusenywa.

Bavuga ko iyo riza kuba rigihari, ryari bubunganire mu myigire yo gusoma no kwandika.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ababumbyi mu Rwanda COPORWA, Vincent Bavakure yabwiye bagenzi bacu b’UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kuba bariya bantu badafite isomero, ari ikibazo.

Ati: “Tugize ubushobozi twabubakira iyo inzu cyangwa tukifashisha ibigo by’amashuri. Dushobora no kuvugana n’inzego bwite za Leta bakadutiza ishuri.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ntibwemera ko aba baturage babuze isomero

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yagize ati:“Hari abasigajwe inyuma n’amateka batazi gusoma no kwandika ariko si benshi. Kuva aho batuye ukoze urugendo rw’iminota makumyabiri(20) n’amaguru waba ugeze ku isomero.”

Meya Niyomwungeri avuga ko muri iryo shuri higa uwasigajwe inyuma n’amateka umwe(1).

Icyakora, ngo ubuyobozi bufite umugambi wo kuzongera umubare wabo.

Ubushakashatsi bwakozwe na COPORWA mu mwaka wa 2018, bwagaragaje ko mu basigajwe inyuma n’amateka barenga ibihumbi 36 mu gihugu cy’u Rwanda, abangana na 50% muri bo batazi gusoma no kwandika kandi  30% muri bo ni abakuze.

Leta y’u Rwanda ifatanyije na COPORWA mu mushinga PIMA ku nkunga  ni ikigo kitwa ifasha aba baturage guhindura imyumvire kuko nabyo bigaragazwa nk’ibibadindiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version