Jean Pierre Bemba Yashyizwe Mu Buyobozi Bw’Ingabo Za DRC

Umwe mu bantu bayoboye inyeshyamba z’umutwe witwaga MLC  zamaze igihe zirwana muri Repubulika ya Centrafrique  witwa Jean Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w’ingabo za DRC.

Yashyizwe muri Guverinoma nshya yaraye ishyizweho na Perezida Tshisekedi gizwe n’Abaminisitiri 57.

Bemba yigeze gufungwa imyaka 11 akurikiranyweho ibyaha by’intambara.

Yafunguwe mu mwaka wa 2018.

- Kwmamaza -

Abashinjacyaha b’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, bamushinjaga ibyaha  by’intambara bemezaga ko yakoreye muri Repubulika ya Centrafrique.

Ku byerekeye Politiki ya gisirikare ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ababikurikiranira hafi bavuga ko Jean Pierre Bemba yashyizwe muri iriya Minisiteri mu rwego rwo gushyira imbaraga za gisirikare mu guhangana n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’igihugu cye no mu Ntara za Maï Ndombe na Kwilu.

Izi Ntara ziherereye mu Burengerazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Vital Kamerhe nawe yagaruwe muri Guverinoma y’iki gihugu ashingwa imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mugabo yigeze kuba Umuyobozi mukuru w’Ibiro bya Perezida  Tshisekedi mbere y’uko atabwa muri yombi ashinjwa gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version