ADF Ikomeje Kwica Abaturage

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo umutwe wa ADF ukomeje kwararika ingogo. Kuri uyu wa Gatandatu taliki 25, Werurwe, 2023 hari abantu barindwi bivugwa ko bishwe n’abarwanyi b’uyu mutwe babasanze mu murima.

Ubu bwicanyi bwabereye ahitwa Vemba uba mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Beni.

Ababibonye ubwo bwicanyi bavuga ko abarwanyi ba ADF basanze abaturage mu murima bari guhinga barabica.

Babiri mu bishwe ni Abatwa bo muri DRC.

- Advertisement -

Umugore witwa Stéphane Mbakama uyobora sosiyete sivile y’ahitwa Ngadi avuga ko abarwanyi ba ADF batishe gusa ahubwo batwitse na moto basanze aho.

ACTUALITÉ.CD yanditse ko ku bw’amahirwe abaturage bakuruye imirambo bayikura aho abo bantu biciwe bayijyana mu bitaro bya Beni.

Stéphane Mbakama avuga ko imibiri ya bariya bantu iri bushyingurwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 25, Werurwe, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version