Amakuru ava muri Maroc avuga ko kuri iki Cyumweru tariki 03, Gicurasi, hari abasirikare babiri ba Amerika bitazwi aho baherereye nyuma y’uko baburiwe irengero mu gihe bari mu myitozo ya gisirikare muri Maroc.
Bari bitabiriye imyitozo yitwa African Lion 2026, ikaba imyitozo ngarukamwaka igamije kongerera ubushobozi ibikorwa bihuriweho n’ingabo za Amerika, ibihugu bifatanya muri NATO, ndetse n’ibihugu bya Afurika.
Ihuriro ingabo za Amerika zihuriraho n’iza Afurika ryitwa ‘Africom’ ryavuze ko abo basirikare baburiwe irengero ku wa Gatandatu hafi y’ahitwa Cap Draa Training Area hafi y’umujyi wa Tan Tan.
BBC yanditse ko abayobozi bavuze ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha no gutabara abo basirikare kiri gukorerwa k’ubutaka, mu kirere no mu mazi, kirimo Amerika, Maroc ndetse n’ibindi bihugu mu gushakisha abo basirikare.

