Abasirikare Ba Tanzania Biciwe Muri DRC

Itangazo rya SADC rirabikira abantu ko hari abasirikare bane bishwe n’igisasu cyarashwe n’imbunda yo mortier|( mortar). Batatu ni abo muri Tanzania umwe akaba uwo muri Afurika y’Epfo.

Bahitanywe n’igisasu cyaguye mu nkambi yabo kuri uyu wa Mbere taliki 08, Mata, 2024.

Ubuyobozi bwa SADC bwafashe mu mugongo abo mu muryango w’abo basirikare, buvuga ko ibyabaye bibabaje ariko bitazatuma ingabo z’uyu Muryango zidakora icyazijyanye mu Burasirazuba  bwa DRC.

Urupfu rw’aba basirikare ruvuzwe nyuma y’igihe gito Umukuru wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na mugenzi we uyobora Afurika y’Epfo bavuye mu Rwanda mu kwifatanya n’isi yose kuzirikana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

- Advertisement -

Nta mutwe mu mitwe myinshi ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo urigamba kwica abo basirikare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version