Abasirikare B’U Rwanda Bari Barashimuswe Na DRC Batashye Mu Rwanda

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda itangaza ko abasirikare babiri bari bamaze iminsi barashimuswe n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziri kumwe n’iza FDLR nk’uko itangazo ry’ingabo z’u Rwanda ryabivuze mu gihe gito cyatambutse, ubu bari mu Rwanda.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu. Bageze mu Rwanda nyuma y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC byayobowe na Angola.

Itangazo rimenyesha ko ba basirikare batashye iwabo

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ishima abagize uruhare muri biriya biganiro kuko byatanze umusaruro abasirikare b’u Rwanda bagataha iwabo amahoro.

Abasirikare bashimuswe ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na  Pte Ntwari Gad kandi ngo bashimuswe bari ku mupaka w’u Rwanda bacunga umutekano.

- Advertisement -

N’ubwo abo basirikare bafite amapeti mato barekuwe, ku rundi ruhande, Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikomeje kuvuga ko u Rwanda ari rwo rutiza umurindi ibitero by’Umutwe wa Poliktiki na gisirikare witwa M23 umaze igihe wotsa igitutu ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

U Rwanda ruvuga ko nta nyungu rwabona mu guhungabanya umuturanyi kandi ngo ibibazo bibera muri kiriya gihugu bigomba kubazwa abakiyobora n’abagituye, ntabwo bireba u Rwanda.

Mu gihe aba basirikare bageze mu Rwanda nyuma yo kurekurwa binyuze mu biganiro byagizwemo uruhare na Angola, ingabo z’u Rwanda zaraye zongeye gutanga abagabo ko iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo zongeye kurasa mu Kinigi.

RDF Ivuga Ko Ingabo Za DRC Zarashe Mu Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version