Murenzi Yongeye Gutorerwa Kuyobora FERWACY, Ati: “Igare Rikomeze Rigende Neza”

Ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora Federasiyo y’umukino wo gutwara amagare, Abdallah Murenzi yabwiye abari aho ko natsinda azakora uko ashoboye umukino w’amagare ugakomeza gutera imbere.

Ati: “ Muntore imodoka ikomeze igende neza, igare rigende neza kandi mbasezeranyije ko ntazabatenguha.”

Ijwi rimwe mu majwi 11 yagombaga kugira rimwe niryo ryabaye impfabusa.

Murenzi utorewe kuyobora Manda ya kabiri yo kuyobora FERWACY yari aherutse kugirana ikiganiro na Taarifa avuga ko azakora uko ashoboye umukino w’amagare ugakomeza gutera imbere.

Abdallah Murenzi  niwe wenyine wiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare. Yari aherutse kubwira Taarifa ko nabisabwa n’abandi banyamuryango bakamugirira icyizere ko yakongera kubayobora azemera kwiyamamaza.

Murenzi yavuze ko kumutora bivuze ko igare rikomeza gutera imbere

Amatora ya Perezida wa FERWACY azaba ku Cyumweru taliki 29, Gicurasi, 2022.

Yari amaze imyaka ibiri ayobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Uyu mugabo wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza akayobora na Rayon Sports aherutse kubwira Taarifa  ko manda ye ya mbere muri FERWACY igitangira yahuye n’ibibazo birimo iyaduka rya COVID-19 yatumye byinshi bihagarara.

Yatowe mu Ukuboza 2019, muri Werurwe, 2020 icyorezo COVID-19 kiba kigeze no mu Rwanda.

Icyakora n’ubwo bitari byoroshye haba ku batwara igare cyangwa abandi Banyarwanda, Murenzi Abdallah yatubwiye ko umukino w’igare ukinwe n’Abanyarwanda wakomeje ugereranyije n’uko byagenze ahandi muri Afurika.

Mbere gato y’uko kiriya cyorezo kigera mu Rwanda, hari taliki 14, Werurwe, 2020,  amakipe y’umukino w’amagare mu Rwanda yitabiriye irushanwa ryiswe Amissa Bongo ryakiniwe muri Congo- Brazzaville kandi icyo gihe ikipe y’u Rwanda yahembwe nk’ikipe yitwaye neza kurusha izindi.

Icyo gihe hari umukinnyi w’u Rwanda wabaye uwa munani mu bakinnyi icumi ba mbere.

Murenzi Abdallah yishimira kandi ko mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwitabiriye Shampiyona y’Afurika, icyo gihe rutahana imidari 14 irimo n’uwa zahabu.

Muri uwo mwaka, Rwanda rwitabiriye n’irushanwa ryiswe Grand Prix Chantal Biya ryo muri Cameroun, Mugisha Moïse azana umwambaro w’umuhondo.

Icyakora Murenzi Abdallah avuga ko u Rwanda rutatsinze neza imikino yo muri Tour du Rwanda kuko yaje iri ku rwego abakinnyi batari bamenyereye ariko ngo icy’ingenzi ni uko  gutoza abakinnyi bahereye mu bakiri bato ari gahunda izakomeza muri FERWACY.

Ati: “ Ku ruhando rw’Afurika, twagiye duhindagura imyanya  ariko muri rusange ntituri habi.”

Muri Werurwe, 2022, u Rwanda rwitabiriye Shampiyona y’Afurika kandi Abanyarwanda baje mu myanya ya mbere  barimo n’uwitwa Manizabayo.

Muri Manda ye irangiye, Abdallah Murenzi yatubwiye ko hari abantu benshi batojwe kuba abatoza b’umukino w’igare bagera kuri 20.

Muri bo, 16 bahawe impamyabumenyi zo ku rwego rwa mbere kandi barimo n’abakobwa.

Mu bakobwa bahuguwe harimo n’abakanishi b’amagare y’abakinnyi.

Yagize ati: “ Ikindi nakwishimira ni uko mu bihe bya COVID-19,  muri Afurika ibintu byahagaze, ariko Tour du Rwanda yo iraba.”

Kimwe mu bintu bikomeye Abdallah Murenzi avuga ko yagezeho ni uko u Rwanda rwemerewe kuzakira Shampiyona y’isi y’umukino w’amagaare izaba mu mwaka wa 2025.

Muri manda ya mbere, Abdallah Murenzi avuga ko hashyizweho amategeko agenga uriya mukino ndetse ngo hashyizweho n’umukozi uhoraho, uhembwa, wahawe umwanya w’Umunyamabanga nshingwabikorwa muri FERWACY.

Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare mu Rwanda muri iki gihe yongereye abafatanyabikorwa bashyira amafaranga muri iri rushanwa bigatuma uruhare runini rw’ingengo y’imari yayo[impuzamashyarahamwe] rutava mu isanduku ya Leta ahubwo ruva mu  baterankunga.

Kubera iyi mpamvu, Murenzi yabwiye Taarifa ko ingengo y’imari ya FERWACY iyi manda irangiye ari Frw 1,100,000,000.

67% by’aya mafaranga ava mu bafatanya bikorwa, 33%  akava muri Leta ni ukuvuga muri Minisiteri ifite imikino mu nshingano.

Murenzi avuga ko mbere y’uko ayobora FERWACY, 41% by’ingengo y’imari yayo ari yo yonyine yavaga mu baterankunga, andi akaba aya Leta.

Ubu kandi ngo mu Rwanda hari amakipe 15 y’umukino wo gutwara amagare mbere y’ubuyobozi bwa Murenzi ngo ntiyarengaga amakipe 10.

Yatubwiye kandi ko hari na gahunda afite yo kuganira n’abayobozi bo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ngo barebe niba Uturere tw’u Rwanda tutazagira uruhare mu guteza imbere umukino w’amagare mu badutuye.

Ibyo atageze ho:

Icyakora, Abdallah Murenzi avuga ko manda ye irangiye atageze kuri bimwe yari yariyemeje.

Avuga ko yari afite gahunda yo gutuma mu Rwanda haba andi masiganwa yo ku rwego mpuzamahanga kandi Rwanda Cycling Cup ikajya iba kabiri mu Kwezi.

Hari amarushanwa abiri avuga ko yifuzaga kuzatangiza akunganira Rwanda Cycling Cup harimo iryo kwibohora  yita Liberation Tour n’iryo kwita abana b’ingagi amazina.

Mu kiganiro yaduhaye mu mpera za Mata, 2022, yatubwiye ko ‘aramutse atongeye’ kuyobora FERWACY, uwamusimbura yagombye kuzakomereza aho yari ageze kandi agashyira imbaraga mu gukorana n’abandi hagamijwe iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version