Abasoreshwa Baganiriye Na Rwanda Revenue

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’abo bakorana guhera kuri uyu wa 21 Werurwe 2024 batangije igikorwa cy’iminsi ibiri cyo kwegera abasora bakaganira ku bibazo bahura nabyo n’uburyo babona byakemurwa.

Bizimana Ruganintwali Pascal yahuye n’abari baje kuganirira nawe ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali.

Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu, Batamuliza Hadjara avuga ko guhura n’abasoreshwa ari uburyo bwo kuganira nabo ngo ibibazo bahura nabyo bishakirwe umuti.

Avuga ko ibibazo byakiriwe byibanze ahanini ku kwandukuza ubucuruzi, avuga ko hakenewe ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane impamvu abantu benshi biyandikisha mu bucuruzi hashira igihe gito bagasaba kwiyandukuzaho

- Kwmamaza -

Ikindi ni icy’abantu basaba gukurirwaho amande baciwe bitewe no kutamenya inshingano zabo ngo bazubahirize birimo no kwibagirwa kumenyekanisha umusoro.

Ati : “Turabasaba ko bakangukira gusobanukirwa inshingano zabo nk’abasora, kubera ko nk’uko mubizi twagerageje gufunga TIN z’abantu batagize ikintu na kimwe bakora, twarazisuzumye turazifunga”.

Avuga ko hari  abandi bafite imyenda y’imisoro y’ibirarane by’imyaka myinshi kandi ko ari benshi.

Abo bose ngo bakangurirwa kumenya inshingano zabo, bakamenyekanisha umusoro wabo bakanawishyura kuko itegeko riteganya ko umusoro utishyuwe mu gihe cyawo ugira ibihano n’inyungu z’ubukererwe zijyanirana nabyo.

Icyakora ngo umuntu ufite umwenda uremereye cyane ashobora kuvugana n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro bakemeranya uko azajya ayishyura mu byiciro.

Abakemuriwe ibibazo bishimiye ko abayobozi bakuru ba RRA babegereye, babakemurira ibibazo batagombye kubasanga ku cyicaro gikuru.

Bizimana Ruganintwali Pascal yahuye n’abari baje kuganirira nawe ku Gisimenti

Umwe muri bo witwa Uwimana Thérèse akorera ubucuruzi mu Karere ka Gasabo.

Avuga ko umucungamutungo we yarangaye mu kwishyura imisoro, ibihano birazamuka.

Ati : “Twumvise itangazo ko hari abakomiseri baje kutwegera nk’abasora, nza kubareba ngo mbasobanurire icyo kibazo. Komiseri yamfashije ansobanurira imisoro uko iteye, nsanga nibyo, anyereka inzira nshobora gucamo ngo nkurirweho ibihano n’amande, nkishyura umusoro fatizo (principale) kugira ngo mbashe no gukomeza akazi, nkomeze kwiteza imbere kandi nteza imbere igihugu. Igisubizo mpawe cyanyuze.”

Uwo mu Murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro witwa Mbituyimana Jean de Dieu we avuga ko ubwo yajyaga kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa ku butaka, yitabaje umuntu usanzwe afasha abasora ukorera ku muhanda.

Yamwujurije ifishi nabi mu kugena agaciro k’umutungo ashyiramo amafaranga menshi.

Mu gihe yagombaga kwishyura umusoro wa Frw 18,000 yamwujurije nabi asanga azishyura hejuru ya miliyoni Frw 10.

Uyu mucuruzi yahise yandikira ikigo cy’imisoro n’amahoro agenera kopi Komiseri Mukuru amwemerera ko bihinduka ariko ntibyakurwa muri sisiteme.

Yashimiye ko ubwo bahuraga Komiseri Mukuru yahise amukemurira cya kibazo cyari kimuhangayikishije.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kandi gishishikariza abasora bafite imisoro batishyuye kwimenyekanisha ku bushake, mbere yo kumenyeshwa ko bazakorerwa igenzura.

Impamvu ni u ko bashyiriweho ubworoherezwe bubemerera kwishyura umusoro w’ibanze, ntibacibwe amande n’ibihano by’ubukererwe.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro gisaba abacuruzi  kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu w’umwaka wa 2023 mbere  kuko italiki ntarengwa ya 31, Werurwe, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version