Angola, DRC N’u Rwanda Mu Biganiro Ku Bibazo By’Umutekano Muri DRC

I Luanda muri Angola hateraniye Inama mpuzamahanga yahuje u Rwanda, Angola na DRC ngo baganire ku ikemurwa cy’umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ni inama ibaye nyuma y’uko Abakuru b’u Rwanda na DRC nabo bari baherutse yo kuganira n’umuhuza mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba Bw’iki gihugu akaba na Perezida wa Angola Joâo Lorenço.

Niwe wagenwe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ngo abe umuhuza muri iki kibazo kimaze igihe.

Taliki 11, Werurwe, Perezida Kagame yageze muri Angola mu ruzinduko rw’akazi.

- Advertisement -

Yakiriwe na  João Lourenço baganira ku bibazo birimo n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Yagiye yo nyuma y’uko na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi nawe yari aherutse yo.

Kuva umutekano muke wakongera kubura mu mwaka wa 2022, DRC ishinja u Rwanda kuba umuterankunga wa M23 ariko rwo rukabihakana.

U Rwanda ruvuga ko ibibazo bya kiriya gihugu bifitiwe umuti kandi uwo muti ufitwe na Perezida Tshisekedi wenyine.

Christophe Lutundula uyobora Ububanyi n’amahanga bwa DRC
Min Biruta niwe uyoboye itsinda ry’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version