Canal + Yiyemeje Gufasha Mu Iterambere ry’Umunyarwandakazi

Ubuyobozi bwa Canal + bwasinyanye amasezerano n’ubw’Umuryango uharanira iterambere ry’Abanyarwandakazi witwa Empower Rwanda agamije kurushaho kuwufasha mu bikorwa byawo.

Aya masezerano y’ubufatanye yasinyiwe ku cyicaro cya Empower Rwanda kiri mu Karere ka Kicukiro.

Mu ijambo ryagejejwe ku banyamakuru mbere y’uko abayobozi b’ibi bigo basinya ariya masezerano, ryagarutse ku bibazo bisanzwe bigaragara mu bakobwa birimo cyane cyane gutwara inda bakiri bato, bagikeneye kurerwa.

Mu rwego rwo gufasha ikigo Empower Rwanda, Canal + yagihaye ibikoresho byo mu Biro bizafasha abakozi ba kiriya kigo gukorera ahantu heza kandi horoshya imikorere.

- Advertisement -

Ibikoresho Canal + yatanze birimo intebe, ameza, akabati n’ibindi bikenerwa mu Biro.

Umuyobozi wa Canal + Madamu Sophie TCHATCHOUA yavuze ko ubufasha butanzwe mu nyungu z’umukobwa bugira akamaro kanini haba kuri we, ku muryango akomokamo, mu rugo azashinga no ku gihugu muri rusange.

Umuyobozi wa Canal + Madamu Sophie TCHATCHOUA ahererekanya na mugenzi we uyobora Empower Rwanda amasezerano y’ubufatanye

Umuyobozi wa Empower Rwanda Olivia Promise Kabatesi yavuze ko inkunga yose bahawe mu rwego rwo gukomeza kuzamura imibereho y’abakobwa bayakirana yombi kandi ko n’undi wese wumva akamaro ko gufasha Abanyarwandakazi biteguye kuzakorana nawe.

Canal + ni ikigo cyo mu Bufaransa cyaje mu Rwanda gushora imari mu kuzamura muri serivisi z’amashusho.

Iki kigo giheruka gufungura amaduka y’ibikoresho byayo mu buryo bw’umwihariko mu Isoko rya Nyarugenge, ku Gisimenti iruhande rwo kwa Lando na Kicukiro Centre, ahateganye na IPRC Kigali.

Aho hiyongeraho abacuruzi bemewe batanga serivisi zayo basaga 70, hirya no hino mu gihugu.

Canal + imaze kuba ubukombe mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro.

Mu minsi ishize yafashije abaturarwanda kureba imikino na Euro 2020 yatwawe n’u Butaliyani na Copa America yegukanywe na Argentine, ku giciro gito cyane.

Ifoto rusange y’abitabiriye kiriya gikorwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version