Abatavuga Rumwe Na Leta Muri Tchad Banze Indi Guverinoma Yashyizweho

Nyuma y’igitutu abatavuga rumwe na Leta bari bamaze iminsi bashyira ku basirikare bafashe ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Tchad babasaba ko Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma nshya ayindurwa, hashyizweho indi Guverinoma ariko nayo barayamagana.

Inama ya gisirikare iyoboye Tchad by’agateganyo ishinjwa n’abatavuga rumwe na Leta gushyira muri Guverinoma abahoze bakorana na Perezida Idriss Deby Itno, bakavuga ko ibyakozwe ari ugukomeza ingoma ya Deby kandi abantu bari bizeye impinduka.

Icyo abatavuga rumwe na Leta bashaka ni uko Perezida wa Repubulika ya Tchad aba umusivili utarakoranye na Deby, hakajyaho na Visi Perezida w’umusirikare.

Ubwo inama ya gisirikare yashyirwagaho ngo iyobore Tchad, yasezeranyije abaturage n’amahanga ko izayobora kiriya gihugu mu nzibacyuho y’amezi 18, nyuma hakazaba amatora.

Kubera ko iyobowe n’umuhungu wa Perezida Idriss Deby Itno uherutse gupfa azize amasasu yarashwe n’abarwanyi  baturutse muri Libya, witwa Gen Mahamat Idriss Deby, hamwe na Minisitiri w’Intebe Albert Pahimi Padacké wigeze kuyoborana na nyakwigendera Deby, abatavuga rumwe na Leta barabyamaganye.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta Bwana Succès Masra yabwiye The Reuters ati: “ Ibyo abari ku butegetsi bari gukora nabigereranya no kubaka inzu uhereye ku gisenge. Tchad ikeneye kubakwa ihereye ku musingi, ibintu byose bigahinduka. Abaturage bashaka ko umusivili aba Perezida akungirizwa na Visi Perezida w’umusirikare”

Nyuma y’uko Inama ya gisirikare iyoboye Tchad by’agateganyo ishyizeho Bwana Albert Pahimi Padacké ngo abe Minisitiri w’Intebe, abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta bagiye mu mihanda barigaragambya babyamagana, ariko bamwe bahasize ubuzima kubera amasasu y’abasirikare n’abapolisi.

Urupfu rutunguranye rwa Idriss Deby Itno rwasize icyuho mu miyoborere ya Tchad kuko, uko bigaragara, nta muntu yari yarateguriye kuzamusimbura.

Umuhungu wa Idriss Deby Itno niwe uyoboye Tchad

Ikibyerekana ni uko yapfuye habura iminsi mike ngo Komisiyo y’amatora itangaze uwatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu kandi niwe waje gutangazwa ko yayatsinze.

Yari yatsindiye kongera kuyobora Tchad kuri manda ya gatandatu.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version