Alan Boileau Yegukanye Agace Ka Kabiri Ka Tour Du Rwanda

Alan Boileau ukinira B-B Hotels yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, aho abasiganwa bahagurukiye mu Mujyi wa Kigali bagasoreza mu Karere ka Huye.

Yakoresheje 3h07’14’’, arusha Umba Lopez A.S ukinira Androni Giacatolli waje ku mwanya wa kabiri, amasegonda atandatu.

Ni mu gihe Sanchez Vergara ukinira Team Medellin wegukanye agace ka Kigali- Rwamagana kuri iki Cyumweru, yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 3hh07’22’’. Bivuze ko uwa mbere yamurushije amasegonda umunani.

Ni umunsi w’irushanwa utahiriye abanyarwanda nk’uko byagenze ku munsi wa mbere, kuko nta waje nibura mu myanya icumi ya mbere.

- Advertisement -

Uhiriwe Byiza Renus ni we munyarwanda waje hafi, ku mwanya wa 20, akoresheje 3h07’22’’.

Isiganwa rya none ryatumye Umba Lopez yambara umwenda w’umuhondo bitewe n’ibihe yakoresheje ku munsi wa mbere.

Uko abasiganwa baje mu myanya 10 ya mbere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version