Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatavuga Rumwe Na Leta Muri Tchad Banze Indi Guverinoma Yashyizweho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abatavuga Rumwe Na Leta Muri Tchad Banze Indi Guverinoma Yashyizweho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 May 2021 12:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’igitutu abatavuga rumwe na Leta bari bamaze iminsi bashyira ku basirikare bafashe ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Tchad babasaba ko Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma nshya ayindurwa, hashyizweho indi Guverinoma ariko nayo barayamagana.

Inama ya gisirikare iyoboye Tchad by’agateganyo ishinjwa n’abatavuga rumwe na Leta gushyira muri Guverinoma abahoze bakorana na Perezida Idriss Deby Itno, bakavuga ko ibyakozwe ari ugukomeza ingoma ya Deby kandi abantu bari bizeye impinduka.

Icyo abatavuga rumwe na Leta bashaka ni uko Perezida wa Repubulika ya Tchad aba umusivili utarakoranye na Deby, hakajyaho na Visi Perezida w’umusirikare.

Ubwo inama ya gisirikare yashyirwagaho ngo iyobore Tchad, yasezeranyije abaturage n’amahanga ko izayobora kiriya gihugu mu nzibacyuho y’amezi 18, nyuma hakazaba amatora.

Kubera ko iyobowe n’umuhungu wa Perezida Idriss Deby Itno uherutse gupfa azize amasasu yarashwe n’abarwanyi  baturutse muri Libya, witwa Gen Mahamat Idriss Deby, hamwe na Minisitiri w’Intebe Albert Pahimi Padacké wigeze kuyoborana na nyakwigendera Deby, abatavuga rumwe na Leta barabyamaganye.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta Bwana Succès Masra yabwiye The Reuters ati: “ Ibyo abari ku butegetsi bari gukora nabigereranya no kubaka inzu uhereye ku gisenge. Tchad ikeneye kubakwa ihereye ku musingi, ibintu byose bigahinduka. Abaturage bashaka ko umusivili aba Perezida akungirizwa na Visi Perezida w’umusirikare”

Nyuma y’uko Inama ya gisirikare iyoboye Tchad by’agateganyo ishyizeho Bwana Albert Pahimi Padacké ngo abe Minisitiri w’Intebe, abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta bagiye mu mihanda barigaragambya babyamagana, ariko bamwe bahasize ubuzima kubera amasasu y’abasirikare n’abapolisi.

Urupfu rutunguranye rwa Idriss Deby Itno rwasize icyuho mu miyoborere ya Tchad kuko, uko bigaragara, nta muntu yari yarateguriye kuzamusimbura.

Umuhungu wa Idriss Deby Itno niwe uyoboye Tchad

Ikibyerekana ni uko yapfuye habura iminsi mike ngo Komisiyo y’amatora itangaze uwatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu kandi niwe waje gutangazwa ko yayatsinze.

Yari yatsindiye kongera kuyobora Tchad kuri manda ya gatandatu.

TAGGED:PerezidaTchad
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Alan Boileau Yegukanye Agace Ka Kabiri Ka Tour Du Rwanda
Next Article Amafoto: Clarisse Karasira Yashyingiwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?