Umushinga Volcano Belt Water Supply System ugeze ku kigero cya 60.4% utunganya amazi azahabwa abaturage 354,000 bo muri Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Ni umushinga mugari uzongerera ubushobozi uruganda rwa Mutobo ruri kubakwa ngo zombi zizahe abaturage bo mu Turere rwavuzwe haruguru amazi meza.
Volcano Belt Water Supply Project ni umushinga wo gusana no kubaka uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo, rukava k’ugutunganya amazi angana na 12,500 m3 rutunganya ku munsi rukageza kuri 43,000 m3 bikazajyana no kubaka imiyoboro y’amazi ireshya na kilometero 178 yo kuyasaranganya abaturage batuye muri utu Turere dufite imisozi ihanamye.
Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yiyemeje gushyira imbaraga mu kubaka uyu mushinga n’indi nkawo mu rwego rwo kwagura ibikorwa remezo kugira ngo amazi meza agere mu gihugu hose.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, nicyo kizawucunga kiwukurikirane kugeza wuzuye.
Hagati aho, hari n’umushinga witwa Kivu Belt Water Supply Project, uzongera amazi mu Mirenge ya Rubengera na Bwishyura mu Karere ka Karongi, ukazubakwa binyuze mu ruganda rutunganya amazi angana na 13,000 m3 ku munsi no kubaka imiyoboro y’amazi ingana na 125 Km.
Ushingiye ku mibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare yo mu mwaka wa 2023/2024, ubona ko amazi meza yageze ku ngo zingana na 80% by’ingo zose z’Abanyarwanda.
Bijyanirana n’uko hari impuzandengo ya 90% by’abantu banywa amazi meza gusa hari imibare itangwa na UNICEF ivuga ko ahubwo 57% by’abaturage mu Rwanda ari bo babona amazi meza batagenze urugendo rugeze ku minota 30.
Uko bimeze kose, Leta yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage amazi meza nubwo bitarakunda kuri bose.