Abaturage 46,500 Bo Mu Bugesera Hahawe Amazi

Abatuye Umurenge wa Juru mu Karere ka Bugesera bahawe amazi ahagije yatunganyijwe binyuze mu muyoboro wubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ibikorwa remezo, Water Aid na WASAC.

Ni umuyoboro ufite uburebure bwa kilometero 49.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Juru buvuga ko abaturage bawo bari bamaze igihe bakoresha amazi yanduye bavomaga mu biyaga cyangwa mu ruzi rw’Akagera.

Akarere ka Bugesera niko ka mbere mu Rwanda gafite ibiyaga byinshi bityo ibi bigatanga amahirwe y’uko abagatuye bashobora kubona amazi ahagije.

Abo mu Murenge wa Juru bishimira ko bagiye kubona amazi hafi yabo

Umuhango wo gutaha uyu muyoboro witabiriwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba Dr. Jeanne Nyirahabimana, Meya w’Akarere ka Bugesera na Prof Omar Munyaneza uyobora WASAC.

Abayobozi bitabiriye iki gikorwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version