Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, Ruhango na Muhanga yafashe abantu 51 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko.
Bafatanywe ibilo 700 bya gasegereti, lithium na coltan.
Abacukuraga n’abacuruzaga amabuye batabifitiye uruhushya barimo 17 bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, 25 bo mu Karere ka Muhanga n’icyenda bafatiwe mu Karere ka Ruhango.
Bafatanywe moteri, umunzani n’ibindi bikoresho bya gakondo bifashishaga muri ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yaburiye abucukura n’ubucuruza mu buryo butemewe ko ubusanzwe iyo ari imirimo ikorwa gusa n’uwabiherewe uruhushya.
Yagize ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bufite amabwiriza abugenga. Ntabwo umuntu abyuka mu gitondo ngo afate ipiki n’igitiyo ajye mu murima, mu kirombe n’ahandi atangire gucukura. Ikirombe kigomba kuba cyaratangiwe uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha kugira ngo hakorerwe ibikorwa by’ubucukuzi kandi nabyo bikorwe gusa n’umuntu wabiherewe uruhushya nk’uko itegeko ribiteganya”.
ACP Rutikanga yibukije ko itegeko rihana umuntu ucukura, utunga ndetse n’ucuruza amabuye y’agaciro atabifitiye uruhushya kandi ko ibikorwa byo gufata abacukura mu buryo budakurikije amategeko bizakomeza mu gihugu hose ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage.
Abafashwe ntacyo batangaje ku kibatera kwishora muri ibi bikorwa!
Ingingo ya 63 y’Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko Umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 Frw ariko itarenze 50.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko runategeka ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro yafatiriwe agashyikirizwa Urwego rubifitiye ububasha, kugira ngo agurishwe mu cyamunara; gusubiranya aho yacukuye amabuye y’agaciro; gusana cyangwa kuriha ibikorwa remezo byangiritse cyangwa gusana cyangwa kuriha imitungo y’abaturage yangiritse.
Ingingo ya 64 ikomeza ivuga ko; Umuntu utunga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu ya 30,000,000 Frw, ariko itarenze 60,000,000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Mu ngingo ya 65; uhamijwe n’urukiko gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 60.000.000 Frw ariko itarenze 120.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.