Abaturage Ba Congo-Kinshasa N’Umurundi Bafatiwe I Rubavu Bafite Urumogi

Aba bagabo babiri bafatanywe n’abandi Banyarwanda batatu barimo abagore babiri n’umugabo umwe. Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryabafashe ku wa Kane ribasanze mu Murenge wa Cyanzarwe muri Rubavu bafite udupfunyika 1,911 tw’urumogi.

Polisi ivuga ko bariya bantu bari mu bandi benshi bagira uruhare mu gukwirakwiza urumogi mu baturage.

Umunyarwanda wafashwe yasanganywe udupfunyika 521, Umukongomani wa mbere wafashwe yitwa Jesus yafatanywe  n’Umurundi witwa Serge bombi bafatanywe udupfunyika 49.

Undi muturage wa Congo Kinshasa witwa Shukuru nawe yafatanywe n’Umunyarwandakazi w’imyaka 30 bombi bakaba bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1,350.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati: “Abayobozi bo mu tugari twavuze haruguru nibo baduhaye  amakuru dukora ibikorwa byo kubafata. Bafashwe mu masaha atandukanye bafatwa barimo gucuruza urumogi ku bakiriya babo.”

Avuga ko bariya bantu bose urumogi barukuraga mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo bakanyura mu nzira za rwihishwa.

Abaturage batanze amakuru ngo barashimirwa kuko bafasha mu gutuma abagizi ba nabi bafatwa.

CIP Karekezi yaburiye abakora ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, abibutsa ko Polisi itazigera ihagarika ibikorwa byo kurwanya abakora ibyaha.

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko…

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version