Abaturage Ba Sudani Bati: ‘Isi Yaratwibagiwe’

Kuva aho ibya Israel na Hamas bitangiriye, umuryango mpuzamahanga wahise ayerekezaho amaso, ibindi byose ku isi bias n’ibyibagiranye. Muri byo harimo n’intambara yo muri Sudani imaze kuvana mu byabo abaturage bagera ku 420,000.

Rwagati muri Mata, 2023 nibwo intambara hagati y’ingabo za Leta y’inzibacyuho iyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan n’izitamushyigikiye zigizwe umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) batangiye kurwana.

Buri wese muri aba ba Jenerali yumvaga ko ari we wayobora inzibacyuho, ariko mugenzi we akamubwira ko agomba gusubiza amerwe mu isaho.

N’ubwo intambara yatangiriye mu Murwa mukuru Karthoum, yaje kwaguka igera no mu Ntara ya Darfru aho abaturage bakomeje gupfa umusubizo bishwe n’aba Janjaweed.

- Advertisement -

Abenshi barahunze, mu nkambi bakaba babayeho nabi.

The Guardian yanditse ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi, UNHCR, rivuga ko mbere y’uko umwaka wa 2023 urangira, hari izindi mpunzi 200, 000 zizaba zaravanywe mu byazo n’iriya ntambara  isa n’iyirengagijwe n’amahanga kubera iri mu Burasirazuba bwo Hagati nayo bitazwi igihe izarangirira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version