Hirya no hino mu Rwanda, Polisi ikomeje gufata abantu bishe cyangwa bateganya kwica amategeko biturutse ku makuru atangwa n’abaturanyi babo, benewabo cyangwa abandi baba bazi ibyo abo bari gukora. Uherutse gufatwa yafatiwe mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera afatanwa ibilo 1,282 by’amabuye y’agaciro ya magendu.
Nk’uko bikunze kugenza n’ahandi, uriya musore w’imyaka 20 yafashwe biturutse ku makuru abaturage bahaye Polisi.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Kigote, Akagari ka Kiringa, Umurenge wa Kagogo i Burera.
Uyobora Polisi mu Karere ka Burera , Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza avuga ko amakuru bahawe n’abaturage yavugaga ko uriya musore yavanaga muri Uganda ariya mabuye yacukuwe mu buryo bwa magendu.
Yafashwe ubwo Polisi yamusangaga iwe, ikamuta muri yombi.
Iwe ni mu bilometero bitatu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
SP Nkundineza avuga ko Polisi yasatse mu rugo rw’uriya mugabo imusangana umufuka urimo amabuye y’agaciro kandi adafite uruhushya rumwemerera kuyacukura cyangwa kuyatunga iwe.
Ati: “ Abaturage bari bafite amakuru ko Masengesho ajya muri Uganda agakura yo amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Baje guha Polisi amakuru ijya iwe aho atuye mu Mudugudu wa Kigote mu birometero bitatu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda basatse mu nzu ye basangamo umufuka urimo ariya mabuye yari yawuhishe mu mwobo muremure yari yaracukuye mu nzu yo mu gikari.”
Ukurikiranyweho kiriya cyaha yamaze gufatwa avuga ko ayo mabuye ari ay’umuntu witwa Christophe utuye mu Karere ka Rubavu.
Polisi ivuga ko ibikorwa byose bijyanye n’ubucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bigomba kuba bifitiwe ibyagombwa bitangwa n’inzego z’Igihugu zibishinzwe.
Yaburiye abantu bishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko ababwira ko abazajya bafatwa bazajya babihanirwa.
Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hakorwe iperereza ku bandi bafatanije ubwo bucuruzi bwa magendu.
Magendu y’amabuye y’agaciro iba henshi mu Rwanda…
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 hari abaturage bo mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi babwiye Taarifa ko mu Kagari ka Rwariro hari Zahabu na Gasegereti abantu bitwikira ijoro bakajya kuyishaka mu mugezi wa Nyabahanga, bakayigurisha ku bacuruzi bo hafi aho n’abo bakayigurisha n’abafite V8 b’i Kigali.
Batubwiye ko kuba abacukura ariya mabuye babikora bitwikiriye ijoro, ari ikimenyetso cy’uko babikora nk’abajura.
Buriya bucukuzi budakurikije amategeko bwakorerwaga mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rwariro, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.
Ni hafi y’umugezi wa Nyabahanga, uri mu kagari ka Rwariro, uyu mugezi ushoka ugana mu Kiyaga cya Kivu.
Si abaturage baduhamirije ko muri Karongi haba buriya bucukuzi butemewe ahubwo n’ Umuyobozi mu Kigo gishinzwe Mine, Petelori na Gazi mu Rwanda ushinzwe by’umwihariko ibyerekeye ubugenzuzi n’amategeko Bwana Narcisse Dushimimana nawe yarabyemeje.
Tariki 02, Mutarama, 2021 ubwo twamubazaga niba Ikigo akorera kizi iby’ubu bujura, Dushimimana yatubwiye ko koko ubucukuzi nk’ubwo buhari kandi buri henshi mu Rwanda.
Yatubwiye ko imirenge hafi ya yose y’u Rwanda irimo amabuye y’agaciro ariko igatandukanira ku bwinshi n’ubwoko bwayo.
Yemeje ko zahabu iboneka mu migezi ya Gitesi iba imanuwe n’amazi y’imigezi igana mu Kiyaga cya Kivu.
Ngo iyo umuturage amenye ko mu butaka bwe harimo amabuye y’agaciro atangira kwiga amayeri y’uko azayacukura ndetse yemeza ko hari n’abacukura mu nzu babamo.
Mu buryo busanzwe, iyo umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cy’ubucuruzi gishatse gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda hari ibisuzumwa birimo kugira ubushobozi bwa gihanga(tekiniki) n’ubushobozi bw’imari, ibi bigakorwa mbere y’uko atangira gucukura.
Kubera ko byombi bisaba ubushobozi, abatabufite bahitamo guca iy’ubusamo bamwe bakabisigamo n’ubuzima.
Itegeko kuri iki cyaha…
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.