Abaturage Barasabwa Kugura Kizimyamwoto-Polisi

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera

Nyuma y’inkongi yakongoye agace gato k’Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi muri Gasabo, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abantu kwibuka ko no gutunga kizimyamwoto bifasha iyo hari inkongi yadutse.

Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko iyo umuntu afite kizimyamwoto, imudasha mu gihe ubutabazi bwa Polisi buba butarahagera.

Avuga ko muri iki cy’izuba ndetse no mu mezi ari imbere, abaturage bagomba kwirinda gucumeka ibintu bishyuha cyane.

Ibyo birimo ipasi, amashyiga akoresha amashanyarazi( cousinières) n’ibindi bishobora gushyuha bigateza inkongi.

- Advertisement -

CP Kabera ati: “ Inama dutanga ni uko abaturage bagomba kureba niba nta ntsinga zishaje k’uburyo zageza akaga bakaba bazisumbuza kandi bakirinda gucomeka igihe kirekire ibikoresho bikurura amashanyarazi menshi nk’ipasi n’ibindi. Bazirikane ko na kizimyamwoto ifasha”.

Umuvugizi wa Polisi atangaza ko imodoka za Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ziri gukora uko zishoboye ngo zihazimye n’ubwo zahuye n’ingorane zo kuhagera bitewe n’uko nta mihanda ya nyabagendwa ihari.

Gasabo: Agakiriro Ka Gisozi Kongeye Gushya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version