Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaturage Bashinja Ubuyobozi Bw’Umurenge Na REG ‘Kubabeshya’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abaturage Bashinja Ubuyobozi Bw’Umurenge Na REG ‘Kubabeshya’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 July 2022 3:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Kalima n’uwa Duwani mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango hari abaturage babwiye itangazamakuru ko ubuyobozi bw’uyu Murenge buri kumwe n’abakozi ba REG babasabye gucukura imyobo yo kuzashyiramo amapoto barabikora ariko ayo ntibayahabwa.

Bavuga ko babikoze bashishikaye bafite ikizere ko kera kabaye bagiye guhabwa amashanyarazi

Babwiye mugenzi wacu ukerera UMUSEKE ko nyuma yo gucukura iriya myobo batanze raporo, bayigeza ku buyobozi kugira ngo nabwo bukorane na REG bityo ibyo abaturage basezeranyijwe babihabwe.

Umukuru w’Umudugudu wa Kalima wavuganye na bagenzi bacu witwa Mwumvaneza Thèophile yababwiye ko kuva buzuza iriya myobo hagiye gushira amezi atanu.

Abaturage bibaza niba imvune yabo yarabaye impfabusa cyangwa niba bakomeza kwizera ko bizashoboka, byibura bakabona ikibarema agatima.

Imyobo bacukuye igihe kuzasibama kuko nta biti birashyirwamo kuva yuzura

Wa mukuru w’Umudugudu ati “Akazi abaturage basabwe twaragakoze ntabwo tuzi impamvu  ituma bataduha umuriro nk’abandi baturage  bamaze igihe bawubonye.”

Umuturage witwa  Seti avuga ko hari ingo batarutse ntibaziha amashanyarazi.

Abaturage bavuga ko  babajije impamvu yabyo basubizwa ko abayobozi bagitunganya inkingi.

Ati “Hashize amezi 2 badusubije ko barimo gutunganya amapoto.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana witwa Emmanuel Ntivuguruzwa avuga ko ipoto ishingwa ahantu hacukuwe umwobo ugendeye ku bipimo biteganywa kandi biri mu nyungu z’abaturage.

Ati: “Abaturage bavuga ko bitinda turabumva kuko umuturage utaragera ku mashanyarazi aba yumva yahita ayabona uwo munsi ariko hari iby’ibanze bikorwa nk’ibi byo gucukura imyobo, gushinga amapoto, kugezaho intsinga no kuzoherezamo umuriro, turabizeza ko amashanyarazi abageraho bidatinze .”

Hirya no hino mu Rwanda hari aho abayobozi basezeranya abaturage ibintu runaka bagategereza amaso agahera mu kirere.

Ibyo bimenyekana iyo hari itangazamakuru ribigaragaje cyangwa Perezida wa Repubulika yagiye gusura abaturage.

TAGGED:AbaturageAmashyanyarazifeaturedGitifuPerezidaRuhango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Boris Johnson Aranugwanugwa Kuzayobora NATO/OTAN
Next Article Umuyobozi Wa Equity Bank Arakekwaho Kuriganya Ubutaka Bw’Abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?