Mu Mudugudu wa Kalima n’uwa Duwani mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango hari abaturage babwiye itangazamakuru ko ubuyobozi bw’uyu Murenge buri kumwe n’abakozi ba REG babasabye gucukura imyobo yo kuzashyiramo amapoto barabikora ariko ayo ntibayahabwa.
Bavuga ko babikoze bashishikaye bafite ikizere ko kera kabaye bagiye guhabwa amashanyarazi
Babwiye mugenzi wacu ukerera UMUSEKE ko nyuma yo gucukura iriya myobo batanze raporo, bayigeza ku buyobozi kugira ngo nabwo bukorane na REG bityo ibyo abaturage basezeranyijwe babihabwe.
Umukuru w’Umudugudu wa Kalima wavuganye na bagenzi bacu witwa Mwumvaneza Thèophile yababwiye ko kuva buzuza iriya myobo hagiye gushira amezi atanu.
Abaturage bibaza niba imvune yabo yarabaye impfabusa cyangwa niba bakomeza kwizera ko bizashoboka, byibura bakabona ikibarema agatima.
Wa mukuru w’Umudugudu ati “Akazi abaturage basabwe twaragakoze ntabwo tuzi impamvu ituma bataduha umuriro nk’abandi baturage bamaze igihe bawubonye.”
Umuturage witwa Seti avuga ko hari ingo batarutse ntibaziha amashanyarazi.
Abaturage bavuga ko babajije impamvu yabyo basubizwa ko abayobozi bagitunganya inkingi.
Ati “Hashize amezi 2 badusubije ko barimo gutunganya amapoto.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana witwa Emmanuel Ntivuguruzwa avuga ko ipoto ishingwa ahantu hacukuwe umwobo ugendeye ku bipimo biteganywa kandi biri mu nyungu z’abaturage.
Ati: “Abaturage bavuga ko bitinda turabumva kuko umuturage utaragera ku mashanyarazi aba yumva yahita ayabona uwo munsi ariko hari iby’ibanze bikorwa nk’ibi byo gucukura imyobo, gushinga amapoto, kugezaho intsinga no kuzoherezamo umuriro, turabizeza ko amashanyarazi abageraho bidatinze .”
Hirya no hino mu Rwanda hari aho abayobozi basezeranya abaturage ibintu runaka bagategereza amaso agahera mu kirere.
Ibyo bimenyekana iyo hari itangazamakuru ribigaragaje cyangwa Perezida wa Repubulika yagiye gusura abaturage.