Nyuma y’iminsi y’urugamba rwo kubohora uduce twinshi twari twarigaruriwe n’umutwe w’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, icyizere cy’ubuzima cyagarutse ku buryo abaturage batangiye gusubira mu byabo.
Kuri uyu wa Gatandatu wari umunsi ukomeye ubwo abantu 684 bari bamaze hafi imyaka itanu barahunze, batangiraga gusubira iwabo mu karere ka Palma.
Batashye bacungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique.
Amakuru avuga ko aba baturage bari bamaze iminsi bacumbikiwe mu nkambi ya Quitonda guhera mu mwaka wa 2017.
Nyuma y’amezi abiri gusa y’urugamba rurangajwe imbere n’Ingabo z’u Rwanda, aba baturage babashije gusubira mu byabo.
Gusubira mu byabo byari bimaze igihe bisa n’inzozi.
Uretse aba batangiye gutaha, gusubira mu byabo ni icyifuzo abaturage benshi bamaranye igihe.
Barimo abamaze igihe barahungiye mu karere ka Metuge, ni mu bilometero bisaga 40 uvuye muri Pemba, umurwa mukuru wa Cabo Delgado.
Hahungiye abantu basaga 144,000, bari mu nkambi 14.
Baheruka kubwira itangazamakuru ko bakeneye gusubira iwabo cyane ko umutekano ugenda ugaruka, ndetse ubuhunzi bwarabagoye cyane.
Jeronimo Yassine w’imyaka 70 aheruka kuvuga ko yahunze ubwo ibyihebe byafataga agace kabo, bigatangira kwica abantu bitarobanura.
Yahunze aturutse mu karere ka Macomia.
Ati “Twahunze Macomia kubera ko ibyihebe byari birimo kubaga abantu nk’aho ari inkoko. Inzu yanjye yaratwitswe, ubu nibera hano ntunzwe n’inkunga ya leta ariko nayo ntabwo ihagije. Nifuza gusubira iwacu.”
Biteganywa ko abaturage benshi bazakomeza gutahuka uko ibintu bigenda bimera neza.
Ntabwo ibyihebe byose ariko birafatwa, kuko ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zikomeje kubikurikirana mu birindiro bisa n’ibya nyuma, mu bice bya Siri I na Siri II .