Nyuma Ya Malawi, Polisi Y’U Rwanda Yasinyanye Amasezerano N’Iya Lesotho

Abayobozi bukuru ba Polisi z’ibihugu byombi( u Rwanda na Lesotho) IGP Dan Munyuza na Commissioner of Police Holomo Molibeli bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye harimo no kurwanya iterabwoba. Lesotho ibaye igihugu cya kabiri cyo muri Afurika y’Amajyepfo gisinyanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye muri byinshi harimo no kurwanya iterabwoba.

Mbere ya Lesotho, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Malawi  mu bufatanye mu by’umutekano, amasezerano akaba yarashyizweho umukono n’Abakuru ba Polisi z’ibihugu byombi.

Itangazo rivuga kuri ubu bufatanye, ryasohowe tariki 03, Kamena, 2021.

Hakubiyemo ibyerekeye kurwanya ibyaha  byambukiranya imipaka, gushimangira umutekano hibandwa ku kurebera hamwe uko barwanya ibyaha byiganje muri iki gihe harimo iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

- Advertisement -

Ku byerekeye ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho itangazo ryasinywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama, 2021,  rivuga ko  ariya masezerano akazakemura ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka kandi buri ruhande rukabyungukiramo.

Komiseri Mukuru wa Polisi ya Malawi IGP Dr George Kainja yakira mugenzi we wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza

Itangazo ryasinywe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli riragira riti:”Ubufatanye mu bijyanye n’umutekano ni ikintu cy’ingenzi mu mibanire y’ibihugu byombi. Ni ku nyungu rusange kandi bigira uruhare mu mahoro n’umutekano ku bihugu byombi.”

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Homolo Molibeli n’intumwa yari ayoboye barangije uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rwatangiye  tariki ya 23 Kanama,2021.

Yari yaraje atumiwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza.

Commissioner of Police Molibeli yavuze ko impamvu y’uru ruzinduko ari ugushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho hashingiwe ku bintu byafasha impande zombi.

Tariki ya 24 Kanama ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aba bayobozi bombi bagiranye inama yaje gusozwa hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Aya masezerano akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha, twavuga nko kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo  ibijyanye no kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi  no gusangira amakuru n’ubundi bunararibonye mu by’umutekano.

Muri aya masezerano harimo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, gufatanya mu bikorwa bya za Polisi , gusangira porogaramu zijyanye no kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru ajyanye nabyo.

Harimo kandi  ingingo zo kurwanya ikwirakwira ry’intwaro no guhanahana amakuru ku gihe ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha.

Polisi zombi kandi zemeranyije gushyiraho ihuriro rihoraho ryo kuganiriramo no gufata imyanzuro   ku bibazo by’umutekano n’imbogamizi zawo ku bihugu byombi ndetse no mu karere muri rusange.

Iterabwoba ryo muri Cabo Delgado, indi ngingo ikomeye…

Muri iyi nama yabaye tariki ya 24 Kanama, 2021 umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko iyi nama iziye igihe kuko Akarere Lesotho iherereyemo  gahanganye n’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya ki Islam harimo n’ibikorwa by’iterabwoba bibera mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique.

Ati: “ Uruzinduko rwanyu rubereye  igihe kuko muri iyi minsi turimo gufatanya kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ki Islam  uri mu Majyaruguru y’Igihugu cya  Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado. Tuzajya duhanahana amakuru kuko ibihugu byacu byombi u Rwanda na Lesotho turimo gufatanya kurwanya iriya mitwe y’iterabwoba muri kiriya gihugu.”

U Rwanda rusanga Lesotho yaba umufatanyabikorwa mwiza mu guhashya iterabwoba mu gace iherereyemo

Commissioner of Police, Holomo Molibeli we asanga u Rwanda ari ‘umufatanyabikorwa mwiza’.

Ngo ni igihugu ‘umuntu ashobora kugira icyo yigiraho ndetse akaba yatera imbere’.

Kuri we, ubufatanye bagiranye na Polisi y’u Rwanda bushingiye ku guhuza inshingano ngo bwafasha n’ahandi hose kandi bukaba bwatuma isi irushaho kuba nziza kandi itekanye

Yagize ati” Ikoranabuhanga ryahinduye Isi nk’umudugudu ku buryo kubona amakuru no kuyasangira bisigaye byoroshye cyane, ubu bufatanye bukubiyemo ibijyanye no gusangira ibikorwa bimaze kugerwaho, guhererekanya gahunda z’amahugurwa, guhuza ibikorwa by’umutekano no guhanahana amakuru. Ndizera ntashidikanya ko tuzagera kuri byinshi byiza mu rwego rwo kubaka umutekano w’aho dutuye.”

 Incamake kuri Polisi ya Lesotho:

Mu magambo arambuye y’Icyongereza, Polisi y’ubwami bwa Lesotho yitwa Lesotho Mounted Police Service (LMPS).

Yashinzwe mu mwaka wa 1872, icyo gihe ikaba yari ifite abapolisi 110.

Mu mwaka wa 1878 nibwo yahawe uburenganzira bwo gushyiraho amapeti y’abari bayigize, ibuhabwa n’Abongereza bakolonizaga kiriya gihugu.

Icyo gihe yitwaraga nk’igisirikare kurusha ko yari Polisi y’abaturage.

Mu mwaka wa 1958, Abongereza barayivuguruye bayiha imyitwarire n’ubumenyi bigenewe abapolisi.

Mu mizo ya mbere, Polisi ya Lesotho yitwaga Basutoland Mounted Police, Basuto bukaba bwari ubwami bwayaboraga ahari Lesotho y’ubu.

Ishuri rya Polisi ya Lesotho, The national Police Training College (P.T.C) ryafunguwe bwa mbere mu mwaka wa 1946.

Abaryigamo bwa mbere baba bagomba kumara amezi 13 batozwa. Bagomba kuba bafite hagati y’imyaka 18 n’imyaka 30 y’amavuko.

Abakobwa batangiye kwemererwa kuba abapolisi ba Lesotho guhera mu mwaka wa 1970.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version