Umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yarashe abantu babiri barimo umwe wavugwagaho ubujura, hanyuma abaturage nawe baramukuba baramufata bamwambura imbunda barangije bamutera amabuye kugeza apfuye.
Byabereye mu mujyi wa Bunia uri mu Ntara ya Ituri.
Kuri uyu wa Kabiri muri aka gace habereye imidugararo yari mo abaturage bari bahanganye n’abashinzwe umutekano.
Mu gace ka Bunia kitwa Dele haje kuvugwa ko hari bamwe mu baturage wavugwaga ho kwiba ihene ya mugenzi, abaturanyi bashaka kumufata ngo bamutwike ari muzima.
Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant warebaga ibyahaberaga yafashe imbunda arasa muri ba bantu isasu rihitana uwavugwagaho ubujura n’abandi bantu babiri.
Abasore n’inkumi bari aho bagize umujinya batora intosho badukira wa musirikare batangira kuzimutera kugeza ubwo aguye hasi bamwambura imbunda, bakomeza kuzimutera kugeza apfuye.
Umuyobozi wa Polisi muri Bunia witwa Abely Mwangu yabwiye Actualité.cd ati: “ Ahagana saa kumi z’umugoroba nibwo twatabajwe abaturage batubwira ko hari imvururu zabereye muri Dele turahurura tuhageze dusanga mu bantu batatu bapfuye harimo umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant muri ngabo z’igihugu cyacu.”
Imbunda ye abaturage barayimwambuye barayitwara kugeza ubu ntibarayibona.