Abaturiye Pariki Ya Gishwati-Mukura Bashyizwe Igorora

Mu rwego rwo kuzamura urwego rw’imibereho y’abatuye ibyanya bikomye, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, cyageneye abaturiye Pariki ya Gishwati Mukura miliyoni Frw 490.

Intego ni uko ayo mafaranga azabasha kwikenura, ntibatege ubuzima bwabo ku biribwa cyangwa inyamaswa ziba mu cyanya gikomye.

Bikorwa kandi mu rwego rwo gusaranganya umusaruro w’amafaranga ava muri za Pariki z’u Rwanda aturutse mu bukerarugendo.

Gahunda yo gusanganya amafaranga ava mu bukerarugendo yashyizweho muri 2005 mu rwego rwo gufasha abaturiye za Pariki gusobanukirwa icyo zibamariye.

- Advertisement -

Nyuma yo kumva icyo zibamariye, benshi biyemeje kuzirinda ba rushimusi n’abandi bajya kuzangiza bashakamo inkwi cyangwa ibindi bituma babaho.

Nyuma y’uko gahunda yo gusaranganya mu baturage ibyo pariki z’igihugu cyabo zinjiza, amafaranga RDB iha abazituriye yariyongereye kuko mu mwaka wa 2017 yari ageze ku 10% mu gihe mbere y’aho yari 5%.

Hagati aho hari andi mafaranga angana na 5% avanwa muyatanzwe na ba mukerarugendo agashyirwa mu gusana ibyangijwe n’inyamaswa ziba muri ibyo byanya bikomye.

Si yo yonyine kuko hari n’andi agera kuri 5% by’ava mu bukerarugendo akoreshwa mu kwishyura ibyangijwe n’inyamaswa zo mu byanya bikomye.

Bivuze ko amafaranga ava mu bukeragendo asubira gufasha abaturage baturiye za Pariki yose hamwe agera kuri 15%.

10% by’amafaranga yavuye mu bukerarugendo asaranganywa hakurikijwe ubwinshi bw’abaturiye iyo pariki n’imbaraga zikenewe mu kuyibungabunga ugereranyije n’izindi.

Iyi niyo mpamvu ituma abaturiye Pariki y’Ibirunga bahabwa umugabane munini kuko ugera kuri 35% , abaturiye iy’Akagera bagahabwa ingana na 25%, umubare banganya n’uwa pariki ya Nyungwe mu gihe abaturiye iya Gishwati-Mukura bahawe angana na 15%.

Pariki ya Gishwati-Mukura, ikora ku turere twa Rutsiro na Ngororero.

Iyi pariki ikora ku Mirenge icyenda, abayituriye bakaba baramaze guhabwa Frw 1,257,386.804 mu myaka itanu ishize itangiye kwitabwaho.

Yakoreshejwe mu kubaka amashuri, kubakira abimuwe muri iyi pariki, kwegereza abaturage amazi meza no mu gutera inkunga amakoperative afite aho ahuriye no kubungabunga pariki.

Umukozi wa RDB ushinzwe guhuza abaturage na Pariki z’Igihugu, Mbabazi Marie Louise, yavuze ko uyu mwaka amafaranga yo guteza imbere abaturiye Pariki ya Gishwati –Mukura bo muri Rutsiro na Ngororero yiyongereye bitewe n’uko ba mukerarugendo basura u Rwanda na bo biyongera.

Mbabazi avuga ko mu byatumye ba mukerarugendo biyongera harimo no kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu makipe y’I Burayi nka Arsenal, PSG na Bayern Munich.

Ati “Akarere ka Rutsiro ubushize kabonye miliyoni 250Frw ariko ubu kabonye miliyoni 327 Frw urumva ko ziyongereye”.

Mu mwaka wa 2023 Akarere ka Rutsiro kagenewe asaga miliyoni Frw 327  mu gihe aka Ngororero kagenewe asaga miliyoni  Frw 163.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Bagirishya Pierre Claver, yavuze ko mu bikorwa bateganya gukoresha aya mafaranga harimo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Mwendo kuko aka kagari ari kanini cyane kakaba kari gafite ivuriro ry’ibanze gusa.

Byatumaga abagatuye bivuriza kure kandi nabo bari mu baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura.

Aba baturage bajyaga kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukura.

Mu mishinga izaterwa inkunga uyu mwaka harimo no gutubura imbuto y’ibirayi mu Karere ka Rutsiro no kubaka amasoko n’ibiraro mu Karere ka Ngororero.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version