Israel Yishe Uwo Yashinjaga Gutegura Ibitero Byo Mu Kirere Biherutse Kuyishegesha

Ingabo za Israel zaraye zirashe bombe nyinshi mu bice zari zizi ko byihishemo umugabo witwa Asem Abu Rakaba zivuga ko ari we wateguye ibitero by’abarwanyi ba Hamas baherutse kugaba baturutse mu kirere bigahitana abaturage ba Israel benshi bari baje kuta akazuba ku mucanga no kwishimisha.

Ibyo bitero byagabwe taliki 07, Ukwakira, 2023 byahise bitangiza intambara bivugwa ko izamara igihe kirekire hagati ya Israel na Hamas ndetse n’ibice bishyigikiye uyu mutwe.

Mu ijoro ryacyeye, Israel yarashe ibisasu 150 mu bice byinshi Hamas ifitemo ibirindiro, nyuma iza gusuzuma isanga mu baguye muri ibyo bitero harimo n’uriya mugabo.

Ibitero by’ingabo za Israel zasenye ahantu hanini mu bice Hamas yari yarigaruriye.

Kuri X, izi ngabo zanditse ko zishimiye ko mu bitero zagabye muri kiriya gice, zivuganye na Asem Abu Rakaba wari usanzwe uyobora ishami rya Hamas rirwanira mu kirere.

Hagati aho, hari amakuru avuga ko hari ingabo za Israel zirwanira ku butaka zaraye zinjiye muri Gaza.

Asem Abu Rakaba

Ni izindi zaje ziyongera ku zinjiye yo mu minsi mike ishize.

Muri Guverinoma ya Israel ariko ntibavuga rumwe ku italiki nyayo yo gutangiza intambara yeruye kuri Gaza.

Impamvu yabyo ni uko bamwe mu bagize Guverinoma ya Netanyahu bavuga ko intambara itagombye kuba intambara yeruye, igizwe n’ibitero by’ibifaro n’ingabo zo ku butaka, ahubwo ko yaba ibitero bito, bigamije kwica abarwanyi ba Hamas inzu ku yindi aho kugira ngo barimbure igice cya Gaza cyose bakeka ko abo barwanyi bihishemo.

Uko kutumvikana ku italiki n’imiterere y’intambara niko kwatumye intambara yeruye itaratangira kugeza n’ubu.

Hagati aho amakuru avuga ko Hamas ifite ibirindiro bikuru mu bitaro byubatswe munsi y’ubutaka biri ahitwa Shifa, hakibazwa icyo Israel izakora kugira ngo isenye Hamas ariko itagize icyo ihungabanya ku bari muri ibyo bitaro.

Ikindi ni uko igice kinini cya Palestine ubu kiri mu icuraburindi kuko nta mashanyarazi, nta tumanaho na murandasi irakora gake cyane.

Ku ruhande rwa Israel, haravugwa amakuru y’uko abo mu miryango yatwe bunyago na Hamas batangiye kurakarira Guverinoma bayibaza icyo iri gukora ngo igaruze abantu bayo.

Abaturage baribaza niba abantu babo bagihumeka cyangwa barapfuye, bityo bagasaba Guverinoma kugira icyo ibatangariza kandi ikabikora idatinze.

Mu gucubya ubu burakazi, Umuvugizi mukuru w’ingabo zose za Israel witwa  Rear Admiral Daniel Hagari avuga ko ibiri gukorwa byose haba mu gisirikare, mu butasi no mu butabazi…biri mu rwego rwo kubohoza bariya bantu ngo batahe amahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version