Abatuye Bugesera Bibukijwe Itegeko Ryo Gutwika Imirambo Hagashyingurwa Ivu

Itsinda ry’Abadepite bayobowe na Hon Odette Uwamariya basuye abaturage b’Akarere ka Bugesera, babakangurira kwitabira uburyo bwo gutwika imirambo hagashyingurwa ivu.

Bari mu ruzinduko ruri muri gahunda y’abagize Inteko ishinga amategeko yo gukurikirana  ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigena imikoreshereze y’amarimbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yasobanuriye Abadepite ko mu Karere ayobora  hari irimbi rishyingurwamo hifashishijwe gutwika imirambo.

Hari n’amarimbi  yubatse mu mirenge afite komite ziyacunga.

- Advertisement -

Depite Uwamariya Odette yasobanuriye abari aho ko baje gusura amarimbi bagamijwe kureba niba ibikorwa remezo bihari bihagije birimo imihanda n’ibindi.

Hon Odette Uwamariya asobanurira abo mu Bugesera iby’iri tegeko

Itegeko ryo mu mwaka wa 2014 niryo ryemeje ko hagomba gushyirwaho uburyo bushya bwo gushyingura binyuze mu gutwika imirambo hagashyingurwa ivu.

Ni Itegeko nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ryatowe n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, riza gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika, risohoka mu igazeti ya Leta ukwezi kwa Gicurasi 2013, umutwe waryo wa gatanu ukaba ari wo uvuga ku byo gutwika umurambo.

Ingingo ya 28 niyo ivuga ku  cyemezo cyo gutwika umurambo

Isobanura ko gutwika umurambo ari  bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe.

Kugira ngo umurambo utwikwe, iyo ngingo iteganya ko hagomba kuboneka icyemezo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, iyo adahari gitangwa n’umusimbura we.

Icyemezo gisabwa n’ufite uruhare mu byo gushyingura uwapfuye, kikavuga uko itwika rigomba kugenda, igihe n’aho rizabera.

Hasabwa kandi icyemezo riherekezwa n’icyemezo cya muganga wemewe na Leta gihamya icyo umuntu yazize.

Ingingo ya 29 y’iri tegeko ivuga ko igihe habonetse impamvu zituma hakekwa ko uwapfuye yakorewe ubugizi bwa nabi, icyemezo cyo gutwika kidatangwa hadakozwe isuzuma ry’umurambo.

Umushinjacyaha ubifitiye ububasha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho umurambo uherereye ni we usaba ko iryo suzuma rikorwa.

Iyo umushinjacyaha atabonetse, iryo saba rikorwa n’umugenzacyaha ukorera mu ifasi umurambo uherereyemo.

Ingingo ya 31 ivuga ku kibanza cyo gutwikiramo imirambo, igasobanura ko Inama Njyanama y’Akarere ishobora kugena ahantu hamwe cyangwa henshi hazajya hatwikirwamo gusa imirambo.

Icyo cyemezo gishobora kugena ko mu gice cyangwa mu Karere kose, itwikwa ry’imirambo ariho rizajya rikorerwa gusa.

Nyuma y’itangazwa ry’iri tegeko, itangazamakuru ryavugaga ko ari  ngombwa ko Abanyarwanda basobanurira akamaro ko gushyingura muri ubwo buryo.

Ni umurimo wagombaga kumara igihe kubera ko kumvisha Abanyarwanda ko bakwiye gutwika umuntu wabo bitoroshye.

Ifoto: Depite Odette Uwamariya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version