Kepler BBC Ya Aristide Wahoze Muri Patriots Bwa Mbere Yatsinze

Kuva Mugabe Aristide yajya mu ikipe nshya muri Shampiyona ya Basketball y’u Rwanda yitwa Kepler BBC nibwo  iyi kipe  yatsinze umukino wari wayihuje na Titans BBC.

Warangiye iyi kipe itsinze amanota 60 kuri 44 ya Kigali Titans BBC.

Yatangiye yerekana ko ifite ubushake bukomeye bwo kwiyerekana muri Shampiyona nyarwanda ya Basketball ndetse ku ikubitiro yahise itsinda Kigali Titans ku manota 22-12.

Aba banyaKigali bakina Basketball biyise Titans nabo bagarukanye ibakwe batsinda kuri 17 kuri 16 ya Kepler BBC uretse ko nta kintu kinini byahungabanyije Kepler kuko ikiruhuko cyagezemo ifite amanota 38-29.

- Advertisement -

Imbaraga za Kepler BBC  mu gutsinda zakomeje no mu kiciro cya kabiri uko ubwo bagarukaga mu kibuga, bahise batsinda Titans ku manota 14 kuri atanu(5).

Icyakora Titans nabo baje “ kwijajara” batsinda akandi gace ku manota 10 ku umunani(8) n’ubwo bwose nta kintu kinini byahinduye ku giteranyo rusange.

Umukinnyi wa Kepler witwa Victor Songa niwe watsinze amanota menshi kuko yihariye amanota 16 , akurikirwa na Chad Bowie Jordan watsinze amanota 12 n’aho  Twizeyimana Cyiza atinda amanota 10.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version