Ubuhinde: Abaturage Bagiye Gutora Mu Bushyuhe Burenga 40C

Abaturage bo mu gace ka Gujarat mu Buhinde bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu ariko mu bushyuhe bugera kuri 40C.

Si muri Gujarat gusa ahubwo n’ahandi bazindutse mu cyakare ngo batore izuba ritarakamba.

Ubuhinde nibwo gihugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi kurusha ibindi ku isi.

Mbere Ubushinwa nibwo bwari igihugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi.

Amatora mu Buhinde aba nyuma ya buri myaka y’imyaka itanu hagati ya Mata na Gicurasi.

Kuri iyi nshuro abaturage bari gutorera mu kirere kimeze nabi cyane kubera ubushyuhe bukabije.

Ubu bushyuhe buherutse no gutuma Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu agwa kubera isereri.

Icyo gihe yari yagiye kwamamaza umukandida ashyigikiye mu Ntara ya Maharashtra.

Mu mujyi wa Kolkata ho hari ubushyuhe bugera kuri 43C.

Mu Buhinde ndetse hari umukozi wa Televiziyo uherutse gupfa azize kubura amazi mu maraso.

Byaje gutangazwa ko byatewe ni uko mu cyumba yakoreragamo akazi icyuma cyahatangaga umwuka ukonje cyari cyapfuye.

Mu ntangiriro za Gicurasi, 2024 ikigo gishinzwe iteganyagihe cyo mu Buhinde cyabanje kuburira abaturage ko ikirere cy’igihugu cyabo kizashyuha cyane.

Mu Murwa mukuru New Delhi ho hari ubushyuhe bwa 49C.

Umwe mu baturage bahoze bayobora Komisiyo y’amatora mu Buhinde witwa N Gopalaswami aherutse kuvuga kubwira India Today ko ubushyuhe bukabije aribwo bwatumye ubwitabire bw’abatoye buba buke.

Ubuhinde bufite ubuso bwa kilometero kare 3,287,263, bukaba butuwe n’abantu 1,428,627,663 nk’uko ibarura ryo mu mwaka wa 2023 ribivuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version