Abatuye Umujyi Wa Kigali Baraburirwa…

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali hamwe na Polisi y’u Rwanda buraburira abatuye uyu mujyi ko mu minsi mikuru abajura bashobora kuziyongera bityo ko kuba maso ari ngombwa.

Umuyobozi w’uyu mujyi witwa Pudence Rubingisa yabwiye itangazamakuru  ko kwicungira umutekano mu bihe by’iminsi mikuru ari ingenzi kuri buri muntu utuye cyangwa iminsi mikuru izasanga muri Kigali  kugira ngo hatagira umusahura cyangwa akamuhemukira mu bundi buryo.

Ni kenshi mu bihe by’impera n’intangiriro z’umwaka abajura biyongera bitewe n’uko nabo baba bashaka kurya iminsi mikuru kandi nta kuya biyushye.

- Advertisement -

Indi ngingo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugarukaho ni ihwitura ababyeyi ibibutsa ko gucungira abana babo umutekano ari imwe mu nshingano nkuru bafite.

Ababyeyi bo mu mujyi wa Kigali basabwe  kudasiga abana bonyine mu ngo mu gihe bagiye mu bitaramo , ibirori n’amasengesho  kuko bibashyira mu kaga ko guhohoterwa n’abantu bakuru barimo n’ababarera.

Abana kandi baba bafite ibyago by’uko batwikwa n’umuriro w’amashanyarazi uramutse wadutse nta muntu uri hafi aho ngo abatabare.

Ku byerekeye umutekano wo mu muhanda, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ACP Gerard Mpayimana yasabye abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda bose kubahana no koroherana kugira ngo buri wese agere iwe amahoro.

ACP Gerard Mpayimana

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Desiré Gumira yasezeranyije abatuye Umujyi wa Kigali ko bazacungirwa umutekano nk’uko bisanzwe ariko nabo bakabigiramo uruhare.

Yibukije abategura ibitaramo, ibirori, amasengesho  n’abandi bategura ibirori mu ngo zabo kwirinda urusaku rukabije, kwirinda ubusinzi n’ibindi bishobora kubangamira abahatuye.

Umujyi wa Kigali utuwe n’abagera kuri Miliyoni imwe ariko hari n’abandi benshi bawirirwamo ariko bagataha ahandi.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Desiré Gumira

Bose basabwa kuba maso bakirinda uwabahungabanyiriza umutekano, ariko nabo bakirinda guhungabanya uw’abandi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buburiye abawutuye mu gihe hashize igihe gito Minisitiri w’umutekano mu gihugu witwa Alfred Gasana asabye abaturiye imipaka kuba maso kuko abanzi b’u Rwanda bashobora ‘kubiba umugono’ bakaza guhunganya igihugu.

Abanya Rubavu basabwe kuba maso, babwirwa ko umwanzi buri gihe ahora acunga ahari icyuho kugira ngo abona uko  akora ishyano.

Abanyarwanda Barasabwa Kuzizihiza Iminsi Mikuru ‘Bari Maso’

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version