Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Iri soko riri mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyarugenge.

Mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare abaturage bishimiye ko ubuyobozi bwabo bwabafashije kubona isoko risakaye kugira ngo bacuruze abandi bagure batanyagirwa cyangwa ngo izuba ribamene umutwe.

Iryo soko risanzwe riba ahitwa Kimaramo, rigakunda kuremwa mu mugoroba abaturage bakitse imirimo.

Abaturage bavuga ko ikibazo gikomeye bari bafite ari ugucururiza ahantu habi, wagereranya no mu kigunda.

Umwe muri bo ati: “Imvura yaragwaga tukiruka bimwe tukabihasiga no ku zuba wajya kuryugama mu nzu umukiliya yaza akagutegereza kandi ibicuruzwa byinshi bikangirikiraga.”

Undi avuga ko hariya hantu hari ibinogo, ukaba utakeka ko hari isoko cyangwa inyubako.

Gusa ubu ashima ko  bubakiwe isoko rimeze neza rizafasha abantu gucuruza no guhaha neza.

Ntagungira Rushirabwoba Fred wagize uruhare mu kubaka iri soko avuga ko igitekerezo we na bagenzi be barebye basanga kuremera isoko ahantu nka hariya bidahesha abaturage agaciro.

Ati: “Ubuyobozi butubwira kureba zimwe mu nzitizi dufite tukaba twazibyaza amahirwe y’ibidufasha. Ni uko nitegereje ingorane abaturage bagira inaha, negera ubuyobozi tujya inama yo kubaka isoko, numva nanjye nishimiye ko natanze umusanzu mu gukemura iki kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ari intambwe nziza mu kwegereza abaturage ibyo baba bakeneye.

Ati: “Hari ahantu abaturage bari bamaze ko bakeneye isoko. Twabonye umufatanyabikorwa rero isoko rirubakwa kugira ngo bifashe abaturage kuva mu mikorere mibi irimo kubangamira n’imvura n’izuba”.

Imirimo yo kubaka isoko rya Kimaramo yatwaye asaga Miliyoni Frw 300, rishobora kwakira abacuruzi 2000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version