Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama y’Ubucamanza mu Rwanda, Mukantaganzwa Domitille asaba abavoka kwirinda ruswa kuko isa n’agatotsi gatokoza amata.
Uretse kwaka ruswa, hari n’abavoka basubikisha urubanza rubura amasaha make ngo rutangire kandi ibyo ngo ntibizihanganirwa.
Hari n’abashaka ko urubanza ruburanwa hakoreshejwe amategeko yashaje ndetse ngo nawe ubwe yiboneye imanza eshatu baburanyemo bakoresha ayo mategeko.
Mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama rusange y’Urugaga rw’Abavoka Domitille Mukantaganzwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Mukantaganzwa yavuze ko bitangaje kuba hari abavoka batinyuka kunganira abantu bakoresha amategeko yavuyeho, aho kubanza gushishoza.
Ati: “Ntabwo nababeshya! Igihe maze mu Rukiko rw’Ikirenga murakizi, ariko maze guhura n’imanza eshatu aho abavoka bakoresha amategeko yavuyeho. Murumva ko ari ikibazo. Ubundi urubanza rurategurwa, ntabwo urutekerereza mu rukiko.”
Yabibukije ko Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yashyizeho amategeko kandi ko umwavoka w’umunyamwuga akwiye kuyashakisha akayabona akabona kuburanira abantu yiteguye neza.
Ibi ngo ni ibiranga umunyamwuga.
Ati: “Umunyamwuga akwiye gukurikiza umurongo washyizweho n’inzego nkuru z’ubutabera. Ufashe ikirego ufite mu rubanza ukareba imirongo yatanzwe wavuga uti biragana ahangaha ku buryo utaniriwe uza kuburana, wabwira umukiliya uti icyemezo cy’urukiko kizaba iki kandi yagukundira aho kwisirisimba mu nkiko…”
Yabasabye gukomeza gukora ubushakashatsi ku mirongo yatanzwe n’inkiko kugira ngo babashe gukemura ibirego bagejejweho mu buryo bunoze kandi bwisunze ubutabera bunoze.
U Rwanda rufite abavoka 1700 bakora bihoraho.
Urugaga rwabo mu Rwanda rutangaza ko mu mwaka wa 2025 bunganiye mu mategeko abantu basaga 5,250.
Ibirego bakemuye binyuze mu buhuza ni 75 muri 83 bari bagejejejweho muri uwo mwaka.


