Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2025 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Donatille Mukantaganzwa.
SHARE

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama y’Ubucamanza mu Rwanda, Mukantaganzwa Domitille asaba abavoka kwirinda ruswa kuko isa n’agatotsi gatokoza amata.

Uretse kwaka ruswa, hari n’abavoka basubikisha urubanza rubura amasaha make ngo rutangire kandi ibyo ngo ntibizihanganirwa.

Hari n’abashaka ko urubanza ruburanwa hakoreshejwe amategeko yashaje ndetse ngo nawe ubwe yiboneye imanza eshatu baburanyemo bakoresha ayo mategeko.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama rusange y’Urugaga rw’Abavoka Domitille Mukantaganzwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Mukantaganzwa yavuze ko bitangaje kuba hari abavoka batinyuka kunganira abantu bakoresha amategeko yavuyeho, aho kubanza gushishoza.

Ati: “Ntabwo nababeshya! Igihe maze mu Rukiko rw’Ikirenga murakizi, ariko maze guhura n’imanza eshatu aho abavoka bakoresha amategeko yavuyeho. Murumva ko ari ikibazo. Ubundi urubanza rurategurwa, ntabwo urutekerereza mu rukiko.”

Yabibukije ko Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yashyizeho amategeko kandi ko umwavoka w’umunyamwuga akwiye kuyashakisha akayabona akabona kuburanira abantu yiteguye neza.

Ibi ngo ni ibiranga umunyamwuga.

Ati: “Umunyamwuga akwiye gukurikiza umurongo washyizweho n’inzego nkuru z’ubutabera. Ufashe ikirego ufite mu rubanza ukareba imirongo yatanzwe wavuga uti biragana ahangaha ku buryo utaniriwe uza kuburana, wabwira umukiliya uti icyemezo cy’urukiko kizaba iki kandi yagukundira aho kwisirisimba mu nkiko…”

Yabasabye gukomeza gukora ubushakashatsi ku mirongo yatanzwe n’inkiko kugira ngo babashe gukemura ibirego bagejejweho mu buryo bunoze kandi bwisunze ubutabera bunoze.

U Rwanda rufite abavoka 1700 bakora bihoraho.

Urugaga rwabo mu Rwanda rutangaza ko mu mwaka wa 2025 bunganiye mu mategeko abantu basaga 5,250.

Ibirego bakemuye binyuze mu buhuza ni 75 muri 83 bari bagejejejweho muri uwo mwaka.

TAGGED:AbavokafeaturedIkirengaInamaMukantaganzwaRuswaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yagabye Igitero Muri Syria
Next Article Rusizi: Hafatiwe Uvugwaho Gusiga Yishe Sewabo Wagaba i Rulindo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?