Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayahudi Bapfiriye Mu Isinagogi Bongereye Agahinda Israel Ifite
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abayahudi Bapfiriye Mu Isinagogi Bongereye Agahinda Israel Ifite

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2021 5:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo Abayahudi bari bateraniye mu isinagogi iherereye ahitwa Givat Zeev hafi y’i Yeruzalemu barimo gusenga inzu yabagwiriye, ubu hakaba hamaze kubarurwa babiri bapfuye abandi 160 barakomereka. Ni agahinda ku gihugu kimaze iminsi mu ntambara na Hamas, iyi ntambara ikaba yarahitanye abaturage bacyo.

Umuvugizi w’Urwego rwa Israel rushinzwe ubutabazi witwa Magen David Adom yabwiye Televiziyo yitwa Kan ko abapfuye ari umugabo w’imyaka 40 y’amavuko n’umwana w’imyaka 12.

Ikindi ngo ni uko hari abandi bantu 167 bajyanywe mu bitaro kuvurwa ibikomere no guhumurizwa kuko bahahamutse.

Ku rundi ruhande, umuvugizi wa Polisi mu murwa mukuru Yerusalemu witwa Doron Tourgeman yavuze ko gusengera muri iriya sinagogi byari bibujijwe.

Minisitiri w’ingabo akaba na Perezida w’Ishyaka Blue and White witwa Benny Gantz yanditse kuri Twitter ko yifatanyije n’ababuze ababo.

Yagize ati: “ Umutima wanjye uri kumwe n’imiryango yaburiye abayo muri iriya mpanuka.”

Ikindi gitumye Israel ikomeza kubabara ni uko hari hashize iminsi mike ipfushije abaturage 45 bazize umubyigano wabereye ‘ahantu hatagatifu,’ abantu bakabyigana bagakandagirana bamwe bikabavuramo gupfa.

Byabereye ahitwa Mount Meron mu mpera za Mata, 2021. Icyo gihe mu bapfuye harimo abana 16.

Hashize igihe hatangijwe iperereza ku cyateye iriya mpanuka.

Isinagogi ni iki?

Isinagogi(synagogue mu Cyongereza cyangwa  בית כנ‎  mu Giheburayo) tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ‘inzu y’ikoraniro’ cyangwa ‘inzu y’amasengesho’.

Iyi nzu igira ibyumba byinshi ariko iby’ingenzi ni bibiri:

Hari icyumba cy’amasengesho hakaba n’icyumba cy’amasomo.

Amasinagogi kandi agira inzu mberabyombi ndetse n’ibiro bigenewe abigisha aba bakaba ari bo bita ‘rabbi’.

Cya cyumba cy’amasomo kiba kigenewe kwigirwamo igitabo gikubiyemo amategeko ya Mose n’andi agenga idini rya Kiyahudi cyitwa Torah.

Torah ni igitabo kinini gikubiyemo inyigisho zavanywe muri Bibiliya ya Kiyahudi( ni ukuvuga icyo twagereranya n’Isezerano rya Kera muri Bibiliya), ibikubiye mu gitabo kitwa Talmud( gikubiyemo imigenzo n’imiziririzo biranga Abayahudi), inyandiko z’intiti z’Abayahudi mu by’idini ryabo n’ibindi bitabo.

Gusengera mu isinagogi ariko, si ko buri gihe biba ari itegeko kuko hari amasengesho Umuyahudi ashobora gukorera iwe, ku rugamba( ku basirikare), cyangwa ahandi hose.

Aya masengesho asobanurwa imiterere yayo mu gitabo kitwa Halakha.

Uko byagenda kose ariko, nta kintu cyagira agaciro ku idini ry’Abayahudi cyaruta Ingoro y’Umwami Salomo iri i Yeruzalemu.

Ni urusengero rwubatswe mu mwaka 957 Mbere ya Yezu Kristu. Rwaje gusenywa ariko kugeza ubu hari inkuta zigihagaze.

Mu isinagogi bariga
Biga igitabo kitwa Torah
TAGGED:AbayahudifeaturedIshyakaIsinagogiIsraelPolisiYerusalemu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Ari Mu Ruzinduko Mu Bufaransa
Next Article Kugira Ubwenegihugu Bubiri: Ikibazo Kuri ‘Ejo Hazaza Ha Congo-Kinshasa’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?