Abayahudi Bifurije Abakirisitu Pasika Nziza

Israeli president Reuven Rivlin speaks during a press conference on a new campaign to raise awareness of cyberbullying among youth, at the President Residence in Jerusalem on February 16, 2020. Photo by Flash90 *** Local Caption *** ??? ????? ???????? ????? ????? ??????? ?????? ??????? ????? ????? ??? ???? ?????? ???? ?????? ???? ??????

Perezida wa Israel Bwana Reuven Rivlin yoherereje Papa Francis ibaruwa imwifuriza we, n’Abakirisitu b’Abagatulika kuzagira Pasika Nziza, izaba kuri uyu wa 04, Mata, 2021.

Mu ibaruwa ye Perezida Rivlin yagize ati: “ Mboherereye iyi baruwa iturutse i Yeruzalemu ibifuriza hamwe n’abandi Bakirisitu kuzagira Pasika nziza.”

Yezulamu ni umurwa abahanga mu by’amadini bavuga ko ubumbatiye amateka y’amadini atatu akomeye kurusha ayandi ku isi ni ukuvuga Islam, Ubukirisitu n’Idini ry’Abayahudi.

Perezida Rivlin yanditse ko icyorezo COVID-19 cyerekanye ko abantu bagombye kubona ko ari abavandimwe, ko imipaka ari ibintu abantu bahimbye ngo bibatandukanye ariko burya icyago kuri umwe kiba ari n’icyago ku wundi.

Ikindi  ni uko ngo muri ibi bihe abatuye Israel bose bakingirwa kiriya cyorezo hatitawe k’ukureba niba ari Abisilamu, Abakirisitu cyangwa Abayahudi.

Ubwo Papa Francis aheruka kujya muri Iraq kuganira na Ayyatolah w’aba Sunni, Israel yemeye ko indege ye ica mu kirere cyayo.

Icyo gihe ubwo Papa Francis yari ari muri iriya ndege yahaye ubutumwa Perezida wa Israel amushimira kiriya gikorwa.

Perezida Rivlin yasubije Papa Francis ko amushimira umutima wo gushima agaragaza n’uwo gushaka guhuza abantu hatitawe ku bindi bibatandukanya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version