Bucya Pasika Iba Archbishop Wa Kampala Yapfuye

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Arikidiyoseze ya Kampala  Cyprian Kizito Lwanga w’imyaka  68 yitabye Imana nk’uko bitangazwa n’abari i Kampala. Yatangiye imirimo yo kuyobora Kiliziya Gatulika muri Uganda mu mwaka wa 2006.

Cyprian Lwanga yavutse tariki 19, Mutarama, 1953, avukira ahitwa  Kyabakadde muri Paruwasi ya   Naggalama ubu ni mu Karere ka Mukono, mu gace ka Buganda mu Ntara y’Amajyaruguru ya Uganda.

Yize amashuri abanza i Kyabakadde ayisumbuye ayiga i Nyenga mu mwaka wa1964. Hagati y’umwaka wa 1972 n’uwa 1974, yize muri Seminari Nkuru ya Katigondo ubu ni Karere ka Kalungu.

Yakomereje amasomo ya Tewolojiya muri Seminari y’igihugu ya Kampala iri ahitwa Ggaba.

- Advertisement -

Nyuma yakomereje mu Bufaransa muri Kaminuza yitwa Clermond-Ferrand, yiga indimi n’ubutegetsi.

Yaje gukomereza amasomo i Roma muri Kaminuza ya Pontifical Univeristy of The Holy Cross muri 1994.

Yimitswe ngo abe Padiri tariki 08, Mata, 1978, yimikwa na Cardinal Emmanuel Kiwanuka.

Imyaka ibiri nyuma y’aho yabaye Musenyeri, hakaba hari tariki 30, Ugushyingo, 1996.

Tariki 19, Kanama, 2006 nibwo yabaye Arikipisikopi wa Kampala atangira kuyobera Katedarali ya Rubaga asimbuye Cardinal Emmanuel Wamala, weguye kuri ziriya nshingano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version