Ingabo Za Tchad Muri G5 Zirashinjwa Guhohotera Abagore

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Niger yitwa la Commission nationale des droits humains (CNDH) yasohoye raporo ishinja ingabo za Tchad ziri mu kiswe G5 gufata abagore ba Niger ku ngufu.

Iriya Komisiyo ivuga ko ingabo za Tchad zakoreye abagore bo muri Niger ibya mfura mbi ubwo zari mu kazi mu gace kitwa Tillabéri.

Abatangabuhamya bashinja ingabo za Tchad buriya buhemu bavuga ko zabukoreye abagore bo muri kariya gace mbere y’uko zihimuka zikajyanwa mu gace karimo ibikorwa bya gisirikare bise  La Zone des Trois des Frontières.

Si abagore gusa ziriya ngabo zishinjwa guhohorera kuko hari n’umwana w’umukobwa w’imyaka 11 nawe bivugwa ko zahohoteye.

- Kwmamaza -

Mu bagore zahohoteye harimo uw’imyaka 23 n’uw’imyaka 32 y’amavuko.

Ikibabaje kurushaho ni uko ngo bariya bagore basambanyijwe abagabo babo bareba.

Abasirikare ba Tchad basambanyije bariya bagore batunze imbunda abagabo babo, ngo uhaguruka cyangwa agateza sakwe sakwe baramurasa.

Ibi bikubiye muri raporo yasohowe na cya kigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu twavuze haruguru kiyoborwa na Khalid Ikhiri.

Iriya raporo isaba ko abasirikare bagize uruhare muri biriya bikorwa bagomba kuzagerwa imbere y’inkiko zibifitiye ubushobozi bakabibazwa.

Raporo y’uriya muryango ishinja abasirikare bagize G5(si abo muri Tchad gusa) guhohotera abaturage b’abanyamahoro bakabambura ibyabo.

Jeune Afrique ivuga ko yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Tchad ngo bugire icyo buvuga ku bishinjwa abasirikare bayo ariko ntibyagira icyo basubiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version