Abayitaga Ko Bavura INYATSI Bafashwe

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwafashe abagabo buvuga ko babeshyaga abantu ko bazagaruza ibyo bibwe binyuze mu gukoresha imbaraga zidasanzwe.

Mu bafashwe harimo n’umunyamahanga nk’uko RIB yabitangaje.

Abo bantu bafatanywe inzoka, akanyamasyo, inkono, amahembe, ibimene by’ibicuma, ibyungu n’injyo.

Ubugenzacyaha busaba abaturage kuba maso ntibemerere abantu kubatekera umutwe.

- Kwmamaza -

Abafashwe ni Kayitare Joseph w’imyaka 44, Muhajir Kitara Innocent( uyu akomoka muri DRC) akaba yari afite inzoka y’inkazi yo mu bwoko bwa Cobra n’akanyamasyo ndetse n’undi witwa Mazimpaka Bernard.

Uyu ariko yaje kwakwa iyo nzoka n’ako kanyamasyo bisubizwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB kandi iyo nzoka yari yaravanywe mu kirwa cya Idjwi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko bose bafatiwe mu Karere ka Kamonyi ahitwa ku Ruyenzi ariko bari basanzwe bakorera ibikorwa byabo mu Karere ka Kicukiro muri Gikondo na Gatenga.

Aba bantu bimukaga umunsi ku wundi kubera kugira amakenga ko bazafatwa , bakaba bimukanaga laboratoire yabo nk’uko babyivugiye.

Dr Murangira avuga ko ibyaha bakurikiranyweho byavuye mu buryo bwo kwihesha ikintu cy’undi muri violence (kiboko) bakajya mu byitwa white collar crimes, ubutekamutwe bukoresha impu z’inyamaswa.

Ubusanzwe ibyaha bakurikiranyweho ni bitandatu birimo gutunga, kugura inyamaswa yo mu gasozi n’ibindi byaha bibiri bibishamikiyeho birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi,  kuwujyamo no kwihesha ikintu cy’undi.

Ibi byaha byakorwaga gute ?

Umuvugizi w’Urwego rw’igihuru rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira avuga ko bakoreshaga uburyo bwinshi harimo kubeshya ko bagaruza ibyibwe bakoresheje izo mbaraga bitaga ko ari iz’ubupfumu.

Avuga ko aba bivugiraga ko batanga imiti ikiza inyatsi abashaka abagabo no kugaruza ibyibwe.

Muri ya  Laboratoire yabo hari hatatsemo impu z’inyamaswa, ibijyo by’ibibindi.

Ubugenzacyaha buvuga ko mu buryo ibi byaha byakorwaga, uwitwa Kayitare yabaga ari imbere ya “rideau”  naho Mutajir na Bernard baba bari imbere bavuga indimi z’amayobera “z’ikuzimu”.

Umuntu bakiraga yasabwaga gukuramo imyambaro yo hejuru, bakamusaba kuzana Frw 50.000 n’igiceri cya Frw 100.

Babikoraga mu mayeri menshi kugira ngo umuntu abyemere ko ari ukuri

Uwo Kayitare yabaga yavuganye n’uwo batekeye umutwe, yamubwiye amakuru yose, bakajyana ituro kwa ba bakurambere kuko bafite amakuru, hanyuma abo bakurambere bakavuga ko batemeye iryo turo, hanyuma bakohereza akanyamasyo n’inzoka wa muntu yabitinya akongeraho andi mafaranga kubera ubwoba.

Uwo muntu kandi hari ibimenyetso bamukoreshaga yipfutse mu maso, bakamubwira ko amafaranga ye bayatwitse kandi atari byo.

Nyuma bamubwiraga ko ayo mafaranga ye azagaruka ariko agategereza agaheba.

Umuntu wa nyuma baherukaga kwiba bamwibye Miliyoni Frw 8, akaba yari yaje asaba ko bamufasha kugaruza Miliyoni Frw 50.

RIB yaboneyeho gutangaza ko mu myaka itatu ishize yakiriye ibirego by’ibi byaha bigera ku 113, hafatwa abantu 200 babikekwagaho, bakaba bari bibye Miliyoni Frw 102.

RIB ivuga ko bariya bantu nta cyangombwa bagira gihabwa abavuzi gakondo.

Ubugenzacyaha kandi buvuga ko abo batakwitwa abavuzi ba gakondo kuko abavuzi nk’abo bagira ibyangombwa bibarange.

Kugeza ubu bafungiye kuri RIB ya Nyamirambo n’iya Nyarugenge.

Muri ibi byaha bakekwaho, ikiremereye gihanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version