Umujenerali Wa DRC Yibye Ayo Kugura Intwaro Muri Afurika Y’Epfo

Umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ufite ipeti rya Brigadier Général witwa Ngoy Timothée Makwamba wari ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade y’igihugu cye muri Afurika y’Epfo (Defence Attaché) aravugwaho kwiba agera kuri Miliyari Frw 3.3 yari kugura intwaro.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha muri Afurika y’Epfo witwa Lumka Mahanjana niwe watangaje iby’ubu bujura uyu musirikare akekwaho.

Gen Makwamba yari yarahawe ariya mafaranga kugira ngo agurire igihugu cye intwaro mu ruganda rwitwa Denel rwo muri Afurika y’Epfo.

Ni deal yari ifite agaciro ka miliyoni R( Rand) 49,6 ni ukuvuga hafi miliyari Frw 3.3.

- Kwmamaza -

Ama Rand ni amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo.

Iryo soko ariko ryaje gupfa nyuma y’uko uruganda rwari bukore bukanagurisha ziriya ntwaro rubinaniwe.

Icyo gihe ripfuba hari m Ukuboza, 2022, hanyuma ubuyobozi bwa DRC bwanzura ko Brigadier Général Ngoy Timothée Makwamba yamburwa  ububasha bwo gukomeza gushaka kandi akishyura izo ntwaro.

Nyuma yo kumenya ko yambuwe ubwo bubasha, Gen Makwamba yahise asaba rwa ruganda ko rwamusubiza ya mafaranga kuko isoko ritari rigishobotse.

Ibi ni ibitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Afurika y’Epfo byitwa South Africa Government News Agency.

Amaze kuyasubizwa, yahise ayanyuza kuri Konti ya sosiyete y’abanyamategeko yitwa Johan Van Attorneys ahava ashyirwa kuri konti ebyiri za Gen Makwamba nyuma nawe aza kuyabikuza ayaguramo inzu ebyiri mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Iwabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo baje kubimenya batangiza iperereza kuri iki kintu.

Nyuma y’iperereza, Urukiko rukuru rwa Pretoria rwaje gutahura amayeri ya Gen Ngoy Makwamba ndetse rutegeka ko imitungo ye izashyirwa muri cyamunara, amafaranga avuyemo agasubizwa igisirikare cya DRC.

Si ubwa mbere muri FARDC humvikanye mo inkuru y’inyerezwa ry’amafaranga kuko na Vital Kamerhe wahoze ayobora Ibiro bya Perezida Tshisekedi yigeze gufungwa ashinjwa kunyereza Miliyoni $100 zari zaragenewe kubaka inzu zo gutuzamo abasirikare.

Urukiko rwaje kumugira umwere nyuma ararekurwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version