Abayobozi Ba Rutsiro Bazize Kudateza Imbere Abaturage-Min Musabyimana

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Jean Claude Musabyimana

Nicyo gisubizo Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yaraye atanze ubwo bamubazaga impamvu abari bagize Inama Nyobozi y’Akarere ka Rutsiro begujwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki, 28 Kamena 2023, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byasohoye itangazo rivuga ko hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere ‘bwateshutse ku nshingano zabwo’.

Prosper Mulindwa niwe wahise ugirwa umuyobozi wa Rutsiro w’agateganyo, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe igenamigambi n’igenzurabikorwa.

Prosper Mulindwa

RBA yabajije Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu impamvu nkuru zatumye nyobozi yose yegura, undi asubiza ko bariya bayobozi batabashije kuzuza inshingano zabo zo guteza imbere abaturage.

- Advertisement -

Yavuze ko inshingano z’Inama Njyanama zisanzwe ari ngari, ariko by’umwihariko harimo gufata ibyemezo byose ndetse n’ingamba zose zigamije iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, ibyo rero Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro ‘byarayinaniye’.

Ngo niyo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gusesa Inama Njyanama nk’uko amategeko abiteganya.

Icyakora amakuru yari amaze iminsi avuga ko abenshi mu bayobozi bakuru b’Akarere ka Rutsiro bamaze uba abacuruzi kurusha ko uko ari abayobozi.

Ibi byatumye batamenya uko abaturage babo babayeho.

Mu buryo busa n’ubwihunza gusubiza ikibazo mu buryo bweruye, Minisitiri  Musabyimana yagize ati: “ “Ikigaragara ni uko Inama Njyanama yananiwe akazi, ubwo impamvu zabitera ni nyinshi, ubwo hashora kubamo n’izo mwavuze cyangwa izindi mutavuze.”

Madamu Triphose Murekatete wayoboraga Akarere ka Rutsiro

Icyakora ngo ibintu byose bizagenda bisobanuka gahoro gahoro.

Yasabye abaturage b’Akarere ka Rutsiro ndetse n’abandi bose kutumva ko byacitse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version