Rubavu: Yahaye Abapolisi $140 Ngo Bamusubize Magendu Barayanga

Mu Karere ka Rubavu haherutse gufatirwa umugabo wari ugiye gupakira  ibipfunyika( amabalo) 15 by’imyenda ya caguwa mu modoka ngo ayijyane Kimisagara muri Nyarugenge. Yabonye afashwe ashaka guha abapolisi $140 ni ukuvuga arenga Frw 140,000 barayanga ahubwo baramufata.

Ni umugabo w’imyaka 31 y’amavuko, akaba yarafatiwe mu Mudugudu wa Giraneza, Akagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi, ahagana saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 27 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

CIP Mucyo ati: “Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu, bahawe amakuru n’abaturage ko mu rugo rw’uwo mugabo hari magendu y’imyenda igiye gupakirwa imodoka, niko guhita bajyayo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bahasanga amabalo 15”.

- Advertisement -

Uwo mugabo ngo yabonye afashwe,  yikoza mu nzu asohokana ruswa ya $ 140 ngo ayabahe bamurekure ajyane iyo mari abandi barangay ahubwo baramwambika amapingu.

CIP Mucyo Rukundo avuga amakuru bafite ari uko uwo mugabo  asanzwe atuye muri ako Kagari ka Bugoyi akaba ari n’umuvuzi wa gakondo.

Polisi ivuga ko uwo mugabo yayemereye ko iriya myenda yayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba yari agiye kuyipakiza imodoka ikajyanwa mu Mujyi wa Kigali aho yari bucururizwe mu isoko rya Kimisagara.

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi myenda ya magendu ifatwa aboneraho kugira inama abakora ubucuruzi bwa magendu.

Ati: “ Duhora tugira abantu inama yo kureka magendu bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, bakazirikana ko gutanga umusoro ku bicuruzwa baranguye ari ukwiyubakira igihugu kandi ko nabo inyungu zibagarukaho kuko iyo misoro akenshi ikoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo birimo n’ayo masoko baba bacururizamo.”


CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi myenda ya magendu ifatwa

Yaburiye abatanga ruswa y’uko atari yo nzira ishobora gutuma barekurwa.

Ngo baba barushaho kwishyira mu kaga gakomeye kuko ruswa nayo ari icyaha kitihanganirwa.

Hamwe n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gusaba, gutanga cyangwa kwakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version