Abashakashatsi bo muri sosiyete sivile mu Rwanda baherutse kubwirwa n’abaturage ko abayobozi n’abakozi ba Leta na bamwe mu bacuruzi badakunze kwitabira inteko z’abaturage.
Inteko y’abaturage ni gahunda ya Leta igamije guhuza abatuye amasibo n’imidugudu bakaganira ku bibazo abaturanyi bafitanye, abafitanye amasinde bakayacoca.
Mu nama yateguwe na Sosiyete sivile y’u Rwanda ihuriwemo na Transparency International Rwanda, CLADHO n’inzego za Leta yabereye mu Mujyi wa Kigali niho iki kibazo cyavugiwe.
Abatabiriye iyo nama bise ‘National Dialogue on Civil Society Role in Decentralization’ bavuga ko kuba abayobozi bamwe n’abandi bari mu bavuga rikijyana batitabira inteko z’abaturage mu buryo bufatika, bituma hari ibitanoga muri serivisi bahabwa zigamije kubakemurira ibibazo.
Kwegera abaturage biri mu byo inzego za Leta zemeza ko byatuma ibibazo byabo bikemuka ndetse mu mwaka wa 2000 nibwo Leta yatangije gahunda bise ‘Kwegereza ubuyobozi abaturage’ ndetse hashyirwaho n’uburyo bwo kugenzura uko abo baturage bishimira uko bahabwa serivisi binyuze mucyo bise ‘Community Score-Card (CSC).
Iki nicyo baheraho bareba uko abaturage bishimiye ibyo byose.
Mu minsi mike ishize, hari indi gahunda yo kwihutisha uko serivisi zigenewe umuturage zimugeraho bise ‘INKI [-Indi Ntambwe mu Kwiyubakira Igihugu] ubirambuye mu Kinyarwanda nayo iri muri uwo mujyo.
Richard Gasana uhagarariye ba Meya bose akayobora n’Akarere ka Gatsibo asanga bikwiye ko abayobozi n’abandj bavuga rikijyana bitabira Inteko z’abaturage.
Avuga ko ‘bikwiye’ ko abayobozi haba ku Murenge no ku Karere bagabana ahantu bajya mu Nteko z’abaturage.
Ati: “Aho bidakorwa gutyo bakwiye kwisubiraho. Abayobozi bagomba kumenya ko nabo ari abaturage. Inteko z’abaturage ziratureba twese.”
Meya Gasana asanga ari ngombwa ko abakozi ku Mirenge no ku Turere ‘batozwa’ akamaro ko kwitabira Inteko z’abaturage, niba Meya yagiye mu Murenge umwe, undi muyobozi w’Ishami akajya mu wundi gutyo gutyo.
Avuga ko aho hose, bikwiye ko ubutumwa buhatangirwa buba bumwe, bigatuma abaturage badahuzagurika mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta.
Appollinaire Mupiganyi uyobora Umuryango Transparency International Rwanda avuga ko ibikorwa byose bikwiye kuba biri mu nyungu z’abaturage.
Mu myaka irenga 15 ishize, hari intambwe yatewe mu kwegereza abaturage serivisi, nk’uko Mupiganyi abivuga, akemeza ko aho bitaragenda neza bigomba kuzagororwa.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Félicien Usengumukiza yavugiye muri iyi nama yabereye mu Mujyi wa Kigali ko abayobozi babereyeho guha abaturage serivisi zinoze kandi bakabikora mu buryo bugenwa n’amategeko.
Asanga ibikenewe by’ibanze byose ngo abayobozi bahe serivisi nziza abo bashinzwe bihari, akemeza ko imikoranire ihamye hagati ya Leta na Sosiyete sivile izatunganya ibitaranoga.
Iyi nama ibaye nyuma y’indi yabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 16, Ukuboza, 2025 yahuje ubuyobozi bwa RGB n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara yatangarijwemo uko abaturage bishimira serivisi.
RGB yabukoze, yasanze ko kugeza mu mpera za 2025, muri rusange ku rwego rw’igihugu abaturage bishimira imitangire ya serivisi n’imiyoborere ku gipimo 76.7%.
Ibi kandi ngo ntibihagije kuko icyifuzo ari uko bari kuba bageze kuri 90% hashingiwe kubyo NST 2 ibiteganya.
Kubera ko imiyoborere ahanini ishingira ku mitangire ya serivisi, abaturage bagaya uko uru rwego ruhagaze cyane cyane mu nzego z’ibanze.
Ijya gukora ubushakashatsi nk’ubu, RGB yari igamije kwerekana igipimo cy’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zegereye abaturage (CRC) bigakorwa binyuze mu gukusanya ibitekerezo birebana n’imibereho yabo ya buri munsi.
Muri iki gihe intero igezweho ni uko ‘umuturage ari ku isonga’.
Ifoto: Richard Gasana, Meya wa Gatsibo


