Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayobozi B’Ibihugu Bya EAC Bategerejwe Muri Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi B’Ibihugu Bya EAC Bategerejwe Muri Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 August 2024 9:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Kenya yatumiye bagenzi be bo mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba ngo baze mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro ko Kenya yemeje Raila Odinga ngo aziyamamarize kuba Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe.

Uyu mwanya wari usanzwe uyoborwa n’umunya Tchad witwa Moussa Faki Mahamat.

Iby’ubu butumire biherutse gutangazwa n’Umunyamabanga mukuru mu Biro bya Perezida wa Kenya witwa Musalia Mudavadi mu nama mpuzamahanga iri guhuza abayobozi b’Ubuyapani n’aba Afurika yitwa Tokyo International Conference on Africa Development (TICAD-9) Ministerial Meeting.

Mudavadi yavuze ko Kenya yiteguye gukora ibishoboka byose ikagera ku ntego y’uko Odinga atorwa.

Ati: “ Perezida wacu azatangariza Abanyakenya n’isi yose ko nta wundi Kenya yahisemo utari Odinga”.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya ivuga ko Abakuru b’ibihugu byose bigize EAC batumiwe mu gikorwa cyo kubereka ku mugaragaro umukandida wa Kenya.

Ubusanzwe uyu muryango ugizwe na Kenya, Uganda, Tanzania, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Somalia, Uburundi, u Rwanda,  Sudani y’Epfo  ariko na Somalia irakomanga ku muryango ngo yakirwe.

Amakuru aturuka imbere muri Kenya avuga ko nyuma yo gutangaza ko Odinga ari we Kenya izashyigikira, hari bukurikiraho kwereka abayobozi b’ibihugu bya EAC urubuga rwa murandasi rwo kwamamarizaho Raila.

Mudavadi avuga ko hari itsinda rigari ry’abantu bazobereye mu kwamamaza bazakorana hagati yabo kugira ngo ibintu byose bikorwe neza uko byagenwe.

Perezida Ruto niwe uzagena itsinda ry’abo bantu n’abazariyobora  kugira ngp rizashobore gukora ku buryo amajwi yo mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba yose ahundagare kuri Odinga.

Hagati aho Odinga  nawe  yashyizeho itsinda rigizwe n’inararibonye mu by’ububanyi n’amahanga rizamufasha mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, The East African ikavuga ko bamwe muri bo ari uwahoze ari Ambasaderi wa Kenya muri Amerika witwa Elkanah Odembo n’abandi ka Antony Okara, Prof Makau Mutua na Dr Caroline Karugu.

Raila Odinga

Mudavadi nawe kandi yegeranyije bagenzi be b’Abaminisitiri bahuriye mu Buyapani abagezaho uwo mushinga wa Kenya.

Ni abaminisitiri 25 bashinzwe ububanyi n’amahanga yahuriye nabo mu Buyapani, Mudavadi akemeza ko we na bagenzi be bo muri Kenya bemeje bagenzi babo ko gushyigikira Odinga nta gihombo kirimo kandi ko atazabatenguha.

Amatora y’uzasimbura Faki azaba muri Mutarama, 2025.

Mudavadi kandi yahuye n’abandi ba Minisitiri bo mu bihugu bitari muri EAC ari abo uwa Senegal, Liberia, Mauritania na Misiri abagezaho icyo Kenya ibifuzaho ngo bakiganireho n’abayobozi babo.

U Rwanda narwo rushyigikiye Odinga nk’uko mu mezi macye ashize Perezida warwo yabibwiye kimwe mu binyamakuru bikomeye byo muri Kenya.

Kagame Yemeye Kuzashyigikira Odinga

TAGGED:AfurikaAmatoraFakifeaturedKagameKenyaOdingaRailaUbumwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: Mbonyi Yageze Ku Mutima W’Abafana Be
Next Article RIB Yaregewe Abitwa Abameni( Men) Bakomeje Kujujubya Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?