Abayobozi B’u Burundi Baganiriye N’u Rwanda K’Ubufatanye Mu By’Ubukungu

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 11, Gashyantare, 2023 ku Kanyaru hahuriye abayobozi b’u Burundi n’ab’u Rwanda baganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Hashize igihe kirekire u Rwanda n’u Burundi bitagendereranira mu buryo busesuye kubera ibibazo bya Politiki byavutse hagati ya Kigali na Bujumbura byatangiye mu mwaka wa 2015.

Icyo gihe u Burundi bwashinjaga  u Rwanda kuba inyuma ya Coup d’état yaburijwemo.

Mu rwego rw’ubukungu, Abanyarwanda bari basanzwe bagenderanira n’Abarundi bagahahirana haba amafi yaturukaga mu kiyaga cya Tanganyika, haba imbuto cyangwa imboga ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku mahoteli.

- Kwmamaza -

Aho ibibazo bivukiye, iyo migenderanire yarahagaze k’uburyo aho imipaka ifunguriwe abayobozi bari kwigira hamwe uko ibintu  byakongera gusubizwa mu buryo.

Abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo bayobowe na  Guverineri wayo Alice Kayitesi bagiye kwakirira ku Kanyaru bagenzi babo baturutse mu Burundi bayobowe na Guverineri w’Intara ya Kayanza.

Si ubukungu gusa bariya bayobozi baganiriyeho kuko berebeye hamwe uko umutekano uhagaze hagati y’ibihugu  byombi no kurebera hamwe uko warushaho kunozwa

Uru ruzinduko rugamije kugirana  ibiganiro bigamije ubufatanye mu bukungu, imiyoborere, imibereho y’abaturage n’umutekano.

U Rwanda n’u Burundi muri iki gihe ni ibihugu bibanye neza.

Icyakora hari ibitaranozwa nk’uko Perezida Kagame aherutse kubibwira Jeune Afrique ariko ngo nabyo biri mu nzira nziza yo gukemuka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version